Balton Rwanda mu rugamba rwo gukwirakwiza ingarani zagenewe kurinda umwanda wa cotex ugaragara mu bwiherero

Ikigo Balton Rwanda kihaye intego yo gukwirakwiza ingarani zagenewe gukumira umwanda ugaragara mu bwiherero abagore bashaka kujugunya impapuro z’isuku zizwi nka cotex (Sanitary pads) zishobora gukurura izindi ndwara mu gihe zidacunzwe neza.

Ikibazo cyo kujugunya za cotex ziba zakoreshejwe ahabonetse hose gikunda kugaragara ahenshi mu bwiherero busange bwo mu Rwanda, bitewe n’uko nta habugenewe ho kujugunya iyo myanda ishobora guteza izindi ndwara.

Ubu ni bumwe mu bwoko bw'izi ngari zisanzwe zikoreshwa mu bihugu byateye imbere. (Foto: internet)
Ubu ni bumwe mu bwoko bw’izi ngari zisanzwe zikoreshwa mu bihugu byateye imbere. (Foto: internet)

Ariko umuyobozi ushinzwe igice cy’ubuzima rusange mu kigo Balton Rwanda Gideon Kemboi, atangaza ko ibyo bituma abagore babuze aho bajugunya izo cotex rimwe na rimwe bazita muri toilet cyangwa ahagenewe izindi mpapuro zisanzwe.

Izi cotex ziba zirimo amaraso ku buryo ziramutse zitajugunywe neza zishobora gutera izindi ndwara zandurira mu maraso zirimo nka virus itera SIDA, Hepetite B na C ku muntu waba uzikozeho afite atikingiye cyangwa afite igisebe.

Kemboi avuga ko atari ngombwa kandi ko umuntu azikoraho kuko n’udukoko duto dushobora kubigiramo uruhare mu gukwirkwiza amaraso aziriho tuzisiga abantu. Yongeraho ko hari n’ubundi buryo bwinshi umuntu ashobora kwanduzwa n’uwo mwanda mu gihe utabitswe neza.

Mu gukemura iki kibazo, Kemboi avuga ko ikigo Balton kimaze imyaka gikwirakwiza ingarani zabugenewe (Waste disposal bins) ahantu hahurira abagore nko mu mahoteli no mu ngo kandi bakagira uruhare mu kuzikuraho kugira ngo zidakurwaho nabi zikaba zateza ibibazo birimo no kuzibya imiyoboro ya mazi atwara imyanda.

Ati “Izo ngarani zikoze ku buryo bwa kiganga burimo imiti yica udukoko kandi zikanatuma nta mwuka mubi wasohokamo ngo ubangamire abantu.”

Mu gutwara iyo myanda ikigo Balton gikorana n’ikindi gisanzwe gitwara imyanda cya COOPED bigatwarwa mu mashashi yabugenewe afite ibara ritukura bikajyanwa gutwikwa. Yatangaje ko ubu buryo bukorwana isuku kandi ntibibe bigaragarira amaso y’abantu ku buryo byabahungabanya ku munuko cyangwa ngo byangirikire mu nzira.

Balton Rwanda yageze mu Rwanda mu 2007, ikaba ishami rya sosiyete y’Abongeleza yitwa Balton Group isanzwe ifite ubunararibonye mu gutanga serivise zitangukanye mu bice byose by’ubukungu cyane cyane mu bihugu bifite ubukungu bwihuta.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka