Bakoresheje neza Facebook ibabyarira umusaruro mwiza

Nyuma yo guhurira ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, urubyiruko rw’abasore n’inkumi biyemeje guhuza imbaraga mu rwego rwo gufasha abadafite kivurira, bashinga umuryango witwa Wake up Children Foundation ugamije ibikorwa by’urukundo.

Mu gihe abantu bemeza ko abenshi mu rubyiruko bakoresha urubuga rwa facebook mu kwishimisha ndetse bigasa n’aho umwanya wabo batakaza kuri urwo rubuga uba upfuye ubusa kandi ari munini ku buryo bukabije, urubyiruko rw’u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro uru rubuga ruhuza abantu basaga miliyoni 955 ku isi yose.

Urubyiruko rwahuriye kuri facebook rugashinga itsinda Wake Up Children Foundation rwegeranya inkunga buri wese atanga uko yifite maze amafaranga babonye bakayakoresha igikorwa cy’urukundo bakajya gusura abarwayi batagira kivurira mu bitaro bya Kaminuza biri i Kigali (CHUK).

Batanga inkunga irimo ibyo kurya n’imyambaro nk’uko bitangazwa na Uwamwezi Papine Denyse, umuyobozi wungirije wa Wake Up Children Foundation.

Yagize ati “igikorwa cyo gusura abarwayi tugikora buri kwezi, ubu bimaze kuba inshuro eshatu, uretse gutanga inkunga y’ibiribwa n’imyambaro, urubyiruko rwanatanze ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé ) ku barwayi 10 batishoboye”.

Abagize umuryango Wake up Children Foundation basura abarwayi mu bitaro bya CHUK.
Abagize umuryango Wake up Children Foundation basura abarwayi mu bitaro bya CHUK.

Uwamwezi atanga ubutumwa ku rundi rubyiruko agira ati “Ndabagira inama yo kugira umutima wo gufasha, kuko hari benshi bakeneye ubufasha, ntago bisaba ibintu bihambaye, wifatanya na bagenzi bawe uko wifite. Igihe tumara kuri facebook tugikoresheje neza cyakubaka byinshi kandi twagikoresha nabi kigasenya byinshi kurutaho.”

Umwe mu bagize umuryango wa Wake Up Children Foundation, Kwizera Alphonse avuga ko hakenewe ubufatanye mu rubyiruko mu rwego rwo gufasha.

Wake Up Children Foundation yashinzwe tariki 08/07/2012, ubwo urubyiruko ruri mu matsinda atandukanye kuri facebook rwishyize hamwe rujya gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK, ari naho bahise bafata umwanzuro wo gushinga uyu muryango.

Amwe muri ayo matsinda yishyize hamwe ni: We are family one, Tanga ubufasha bw’ibanze, Children daylight foundation, Narrow crew inspiration, akariho nikavugwe, true love family n’ayandi.

Umuryango Wake Up Children Foundation ufite gahunda yo gukomeza kwiyubaka ukagira ubuzima gatozi, ndetse no gukomeza ibikorwa by’ubufasha birimo gusura imfubyi, abarwayi no kubakira abakene no gukangurira urubyiruko kubyaza umusaruro urubuga rwa facebook.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ok nibyiza kwifatanya nabandi mubuza bituma tubana neza

nitwa sibomana hamis yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

gufatanya namwe

Bahati nadia yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Mwagize igitekerezo cyiza ,none mutange ubusobanuro bwimbitse,natwe dukorere uwo mugisha.

MUKAKALISA Florence yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

nukuri imana ikomeze ibafashe mukomereze ahongaho mubikorwa nogushishikariza urundi rubyiruko gusa njye nuko ndikure yanyu nakabaye twafatanya.

leon yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

nibyiza ndabyishimiye, ndashaka gufatanya namwe niba mubyemera mwampa ur adress

sympathique yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka