Abajyanama b’ubuzima barasaba ko agahimbazamushyi bahabwa kongerwa

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gatsibo, bavuga agahimbazamusyi bagenerwa kadahagije ugereranyije n’ibyo baba bigomwe mu kazi kabo.

Aba bajyamana b’ubuzima, bavuga ko iyo bagiye mu kazi k’ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwitabira serivisi zitandukanye z’ubuzima, hari byinshi baba bigomye kandi byakagombye kwinjiriza imiryango yabo.

Munyampeta Placidus, umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore, avuga ko nubwo bagerageza kuzuza inshingano zabo nk’uko babisabwa, bahura n’imbogamizi zitandukanye muri aka kazi kandi insimburamubyizi bagenerwa ikaba idashobora kubafasha byibura kuziba icyuho baba basize inyuma mu miryango yabo.

Agira ati:” Nibyo koko twitwa abakorerabushake, ariko ni ikintu gisaba ubwitange kuko natwe tuba twasize imiryango dutunze mu ngo zacu kandi iba ikeneye ibiyitunga, niyo mpamvu twifuza ko amafaranga tugenerwa yakongerwa kuko usanga adahagije ku buryo yatunga umuryango.”

Abajyanama b'ubuzima ubwo bahabwaga telefone zigendanwa zo gukoresha mu kazi kabo
Abajyanama b’ubuzima ubwo bahabwaga telefone zigendanwa zo gukoresha mu kazi kabo

Kuri iki kibazo umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gatsibo, Uwizeyimana Jean Bosco, avuga ko hari amafaranga ava mu ngengo y’imari y’Akarere angana na miliyoni 40, aba yarateganyijwe kugira ngo afashe abajyanama b’ubuzima mu mibereho yabo n’imiryango yabo, gusa ngo ntiyakwitwa umushara.

Ati:” Icyo twashishikarije abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gatsibo kandi n’ubu tukibabwira, ni ukwibumbira muri za Koperative kugira ngo amafaranga bagenerwa abashe kugira icyo abamarira kuko akiri make, kandi bamwe batangiye kubikora ubu bariteza imbere binyuze muri za koperative.”

Abajyana b’ubuzima bashyizweho kugira ngo bajye bafasha ubundi buyobozi mu gukora ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kumva akamaro ko kwitabira serivisi z’ubuzima zibafasha kurushaho kugira imibereho myiza.

Mu karere ka Gatsibo hose habarirwa abajyanama b’ubuzima bagera ku 1206, buri mudugudu ukaba ukoreramo abajyana b’ubuzima babiri.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka