Ababyeyi bonsa bajyana impinja mu mahugurwa birabagora

Ababyeyi bafite abana bonka bitabira amahugurwa abera kure y’aho batuye biba ngombwa ko bajyana abana babo ndetse bakitwaza n’abakozi bo mu rugo bashinzwe kubarera ariko abo bana ntibabaho neza nk’uko bisanzwe.

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, icumbi ryitwa Oakland Lodge riri mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, ricumbikiye ababyeyi babili baje mu mahugurwa y’ikigo tutabashije kumenya, bazanye n’impinja ebyili zonka.

Kubera kutamenyera ubuzima bwo mu icumbi, izo mpinja zirirwa zirira bwakwira bikaba uko abandi bacumbitsi bikababuza kugoheka.

Abana bashinzwe kurera izo mpinja nabo bacumbikanye hamwe na ba nyirabuja.
Abana bashinzwe kurera izo mpinja nabo bacumbikanye hamwe na ba nyirabuja.

Abandi bakiliya bacumbitse muri Oakland Lodge barara badasinziriye kubera ko izo mpinja z’amezi atatu n’urw’imyaka ibili zirara zirira bwacya bikaba uko, kubera ko zitirirwana na ba nyina kandi n’ahantu zirara bishoboka ko hatazimerera neza.

Abo babyeyi kandi baje bari kumwe n’abakozi bo mu rugo bashinzwe kurera abana, kugira ngo bajye babirirwana aho ku icumbi.

Kigali Today yaganiriye n’umwe muri bo avuga ko nta kundi byagenda kubera ko abana bakiri bato (uw’amezi atatu n’uw’imyaka ibili), kandi ba se nabo bafite akazi.

Nubwo abashinzwe kurera abana nabo ngo batishimiye kuba mu icumbi, ngo nta kundi babigenza kuko ari akazi bahemberwa. Banemeza ko iyo bari imuhira nta kibazo bagira kandi n’abana ngo ntibarira cyane.

 Abana barera impinja birirwa bazihoza izuba rikarenga.
Abana barera impinja birirwa bazihoza izuba rikarenga.

Undi mukiliya uhacumbitse ariko utarashatse ko izina rye ritangazwa, rimwe na rimwe ngo aranahakorera kubera imiterere y’akazi ke.

Yavuze ko ari ubuhamya bukomeye kubera ko iyo afite akazi agomba gukorera ku icumbi bimugora cyane kubera ko abana bazinduka iya rubika barira, banyina bagiye gukaraba.

Ni ikibazo cy’ingorabahizi cyane ko nta mubyeyi wakwifuza gusiga umwana we wonka akagenda akamara icyumweru kirenga, kandi na none ntiyareka kujya mu mahugurwa y’akazi aba yarasabye ayakeneye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka