Uburasirazuba: Hatangijwe ukwezi k’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi

Intara y’Uburasirazuba yatangije ukwezi k’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi ubu iri ku kigero cya 34%, nk’uko byagaragaje n’ubushakashatsi butandukanye bwakozwe.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Zaza, aho bamwe mu babyeyi bahatuye baherutse kugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo n’ubusinzi aribyo muzi w’ikibazo cy’imirire mu bana, kuko aho biri abana batereranwa ntibitabweho n’ababyeyi.

Abana bahawe ifunguro ryuzuye nk'ikimenyetso n'urugero ruhawe abaturagengo babigire batyo bace izi ndwara.
Abana bahawe ifunguro ryuzuye nk’ikimenyetso n’urugero ruhawe abaturagengo babigire batyo bace izi ndwara.

Iyi ntara iza imbere mu buhinzi mu gihugu ariko ikibazo cy’imirire mibi cyababereye ihurizo ariko bakemeza ko bagomba kukibonera igisubizo, nk’uko Guverineri w’iyi ntara Uwamariya Odette, yabitangaje ubwo yatangizaga uku kwezi tariki 5 Ukuboza 2015.

Yavuze ko ko bizeye umusaruro muri ubu bukanguramabga kuko bizera ko iki kibazo kidaterwa n’inzara ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire n’ubumenyi buke mu gutegura ifunguro.

Abashyitsi bakuru bagaburiye abana indyo yuzuye yatangiweho inyigisho.
Abashyitsi bakuru bagaburiye abana indyo yuzuye yatangiweho inyigisho.

Yagize ati”Ikibazo si ukubura icyo barya,ni ikibazo gikubiye mu myumvire n’ubumenyi buke, ari nabyo tugomba kurandura muri uku kwezi.Ni ihurizo ridukomereye kuba tugifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.”

Umunyamabanaga wa leta muri ministeri y’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko n’ubwo ikibazo cy’imirire mibi kigenda kigabanuka, bigisaba uruhare rwa buri wese ngo indwara z’imirire mibi zicike kuko imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko ziri ikibazo.

Indyo yuzuye ngo ntigombera ibigurwa ku isoko ahubwo ni ibyo abaturage beza iwabo.
Indyo yuzuye ngo ntigombera ibigurwa ku isoko ahubwo ni ibyo abaturage beza iwabo.

Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Ngoma bemera ko n’ubwo hari abarwaza izi ndwara kubera ubukene,hari n’abandi babiterwa n’ubujiji bwo kutamenya gutegura indyo yuzuye, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo witwa Umugwaneza Marceline.

Ati “Ubu ngubu ndabibonye menye uko batunganya indyo yuzuye. Ubundi nafataga ibijumba nkabiteka byonyine nkamuha.Ubu ngiye kwikosora.”

Muri ubu bukangurambaga hazibandwa no ku isuku ngo kuko uriye neza ntugire isuku ubuzima bukomeza guhura n’ikibazo cy’imirire.Umuryango SFH Rwanda ukora mu bikorwa by’ubuzima wasobanuriye abari aho uko basukura amazi bakoresheje umuti wa P&G ndetse na Sur-eau.

Kurya neza ariko nta suku ngo ntacyo byamarira umubili ahubwo ngo bikomeza guteza ikibazo cy'imireire mibi.
Kurya neza ariko nta suku ngo ntacyo byamarira umubili ahubwo ngo bikomeza guteza ikibazo cy’imireire mibi.

Muri uku kwezi hateganijwe,gupima abana bose abagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi bakitabwaho byumwihariko mu minsi 12 bondorwa, kuremera imiryango irwaje izi ndwara ndetse ubukangurambaga bwimbitse mu baturage ku gutegura indyo yuzuye.

Mu Rwanda iki kibazo cy’imirire kiri kuri 38%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi gahunda ni nziza cyane! birasaba ko n’ahandi babitangira. gusa ntibibe gutangira gusa ahubwo habeho gukomeza gukurikirana uko iki kibazo kigenda gicika. ikindi abayobozi bo hasi ba gitif butugari, imirenge, uturere mukomeze mwegere abaturage mubigishe kuko mugihe abaturage batabyumvise, byagorana kuranduraimirire mibi

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

igikorwa cyo guhugura no gukangurira abanyarwanda imirire myiza ni kiza cyane kandi nizere ko hari benshi bizafasha

muyambo yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka