Rutsiro: Abakozi b’ibigo nderabuzima basezerewe bemeza ko habayemo amarangamutima

Abakozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Rutsiro birukanywe ku mirimo yabo muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yo kugabanya abakozi baratangaza ko batanyuzwe n’uburyo byakozwe kuko byakoranywe amarangamutima.

Ibi babitangaje ubwo hateranaga inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’abayobozi b’ibigo nderabuzima mu kurebera hamwe icyavuye muri uku kugabanya abakozi kuwa mbere tariki ya 05/1/2015, inama yahejwemo aba batakaje akazi ndetse n’itangazamakuru.

Umwe mu birukanywe yari asanzwe akora nk’umuforomo yagize ati “mu by’ukuri birababaje kuko twagiye kubona babidutuyeho ngo amasezerano y’akazi arahagaze ariko nta butabera bwabayemo kuko njye mbona harajemo amarangamutima”.

Bamwe mu birukanywe bavuga ko bitakozwe mu mucyo kuko nta cyashingiweho.
Bamwe mu birukanywe bavuga ko bitakozwe mu mucyo kuko nta cyashingiweho.

Yanongeyeho ko ari gahunda ya Minisiteri y’ubuzima ariko ko uburyo bayishyize mu bikorwa aribwo abona budahwitse.

Si uyu gusa wagize icyo atangariza Kigali Today kuko na mugenzi we utashatse kwivuga izina yagize ati “iki cyemezo nticyanshimishije ku buryo kubyakira si vuba kuko mbona iki cyemezo cyitarashyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiye kuko nta cyagendeweho ahubwo twabonye amabaruwa adusezerera”.

Uyu we atangaza ko kubera ikibazo cy’ubushomeri buri hanze aha bizabagora kongera kubona akazi ariko ngo ategereje ko hari icyahinduka.

Uhagarariye ibitaro bya Murunda ari nabyo byonyine biri muri aka Karere ka Rutsiro, Niringiyimana Eugène yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru ngo kuko atabifitiye uburenganzira kimwe na bagenzi be ahubwo ko amakuru atangwa na Minisiteri y’ubuzima.

Abasezerewe mu karere ka Rutsiro bavuga ko byakozwe mu buryo budahwitse.
Abasezerewe mu karere ka Rutsiro bavuga ko byakozwe mu buryo budahwitse.

Itangazamakuru ryegereye umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge ngo agire icyo atangaza kuri iki cyemezo kuko akarere ayobora gashinjwa kurebera mu ifatwa ry’imyanzuro kuri iyi ngingo asubiza muri aya magambo: “twebwe nk’akarere twasanze abahagaritswe barahagaritswe hakurikijwe amabwiriza kandi ntitwigeze turebera kuko na mbere y’uko batangira kugabanya twakoranye inama n’abo bireba kuko twe ntitwagombaga kujya kubagabanya”.

Iyi nama yashyizeho komisiyo yo kureba neza niba nta barenganye yahawe igihe cy’icyumweru kimwe.

Nyuma y’uko Umushinga utegamiye kuri Leta Global Found utangarije ko uzajya ufasha Minisiteri y’ubuzima ku kigero cya 50% iyi minisiteri nayo yahise isaba ko abakozi bagabanywa muri Rutsiro, ababuze akazi muri ubu buryo bakaba basaga 60 n’ubwo nta mibare yatangajwe. Abirukanywe barimo abaganga, abaforomo ndetse n’abandi bakozi batandukanye bakoraga muri serivise z’ubuzima gusa ntihatangazwa icyagendeweho birukanwa.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE MURABONA TWEREKEZA HE ? ABANYAMAHANGA(GLOBAL FOUND) NIBA BASUBIRANYE IMFASHANYO BADUHAGA ZABO INGARUKA ZIHITE ZIBA KU BAKOZI. IGIHE BATAZADUFASHISHA NA BIKE UBWO LETA YU RWANDA BIZAGENDA GUTE?CYANE BI KABA MURI SECTEUR Y UBUZIMA.AHO ABAGANGA BAKIRI BAKE CYANE KANDI BAKENEWE IBI SUBWA MBERE BIBAYE NO MU KWEZI KWA KARINDWI HARI ABANDI BIRUKANYWE BAKORAGA MU BIJYANYE NI GITUNTU (T.B) KUBERA KO ABATERANKUNGA(GLOBAL FOUND) FRW YATANGAGA YAHAGAZE CONTRAT Y IMYAKA 2 BARI BAFITE YARANGIYE BAHITA BABIRUKANA ABAYOBOZI BIBITARO BA BAREBERA KANDI BABAKENEYE BASHINGIYE KWIBARUWA YA GLOBAL FUND NGO NTI BABONA AYO BABAHEMBA KANDI BABAKENEYE UBWO SE GAHUNDA YO KWIGIRA MUZEHE KAGAME AHORA AVUGA IZATUGERAHO RYARI ABO BOSE MUBAVUGANIRE BASUBIZWE MU KAZI NAHO ABATERANKUNGA NIHO BAHERA BADUSUZUGURIRA IGIHUGU.

ALIAS RUCAGU yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka