Nyaruguru: Abagore bahagurukiye ikibazo cy’isuku nke
Abagize inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Nyaruguru biyemeje guhagurukira ikibazo cy’isuku nke ikigaragara mu ngo zimwe na zimwe zo muri ako karere.
Ni muri urwo rwego kuwa 21/01/2015 abagize CNF babyukiye mu muganda wo gukurungira inzu zituwemo na bamwe mu bahejwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu w’Uwintobo, mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, hanakorwa ubukangurambaga ku kamaro k’isuku.
Mu miryango 15 ituye muri uyu mudugudu nta nzu n’imwe ikurungiye irimo bigaragara ko huzuyemo ivumbi rishobora no kubakururira amavunja. Ni inzu kandi zuzuyemo imirayi bigaragara ko arizo abahatuye bacanamo.
Nyirabukara Esperance, umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu avuga ko nabo ubwabo bumva akamaro k’isuku mu mibereho y’umuntu, gusa akavuga ko nta mbaraga babona zo gukurungira amazu batujwemo.
Ati “umuntu yakuburaga akabona ivumbi riratumutse, ariko ubu ubwo bahakurungiye ntirizongera gutumuka, umuntu azajya akubura narangiza asukemo amazi ubone bifite isuku. Naho rero twebwe nta mbaraga rwose. Nk’ubu mu zu iwacu ni jye na mama, kubera ko nta muntu w’umugabo uhari ngo dufatanye twe nta mbaraga twabona, cyakora twari twagerageje dukora aho dushoboye”.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru, Muyishimire Marie Scholastique avuga ko ikibazo cy’isuku nke giterwa ahanini n’imyumvire, ari nayo mpamvu ngo abahagarariye inzego z’abagore bagomba kwegera abo bireba bakabumvisha akamaro kayo.
Agira ati “Ikibazo cy’imyumvire kiracyagaragara, gusa natwe turabegera nk’uku tukabereka urugero, tukabakorera isuku, kandi ibi bikorwa turi gukora nabo ubwabo bashoboraga kubyikorera, ariko ntibarabiha agaciro, niyo mpamvu tubegera kandi tuzakomeza kubikora”.
Ubu bukangurambaga ngo buzakomeza muri iyo miryango y’abahejwe n’amateka bo muri uyu mudugudu ndetse n’indi yo hirya no hino mu Karere ka Nyaruguru.
Abagize inama y’igihugu y’abagore bavuga ko bazafatanya n’izindi nzego kugira ngo hagire impinduka zigaragara ku bijyanye n’isuku mu miryango y’abahejwe n’amateka.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|