Nyanza: ifu y’igikoma yitiranwa na SOSOMA yateje impungenge

Ifu y’igikoma yitiranywa na SOSOMA yadutse mu karere ka Nyanza, yateje ikibazo mu baturage bavuga ko bayiguze bayizeye ariko nyuma ikaza kubagiraho ingaruka.

Abagore n’abakobwa bazana iyo fu bayikuye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko nta kibazo bufite kuko ibiyigize ari byo baba babyihingiye barangiza bakabivangavanga.

Impunge ni zose ku ifu bwadutse mu mujyi wa Nyanza.
Impunge ni zose ku ifu bwadutse mu mujyi wa Nyanza.

Ariko hari abakemanga ubuziranenge bw’iyo fu bemeza ko ari ibisigazwa byo mu nganda, babishingiye ku ngaruka yabagizeho ikabatera impiswi no gusharira ndetse igikoma cyayo kikanuka.

Umwe mu baguze kuri iyo fu yabwiye Kigali Today ko yashigishemo igikoma cy’umwana we, yamara kukinywa kikamutera impiswi nyuma yarekeraho kukimuha ubuzima bwe bukagenda neza.

Yagize ati “Buriya bufu bwari bumpitaniye umwana mu minsi ishize bumutera impiswi. Se umubyara yasabye ko ndekeraho kubukoresha none ubuzima bw’umwana wanjye bumeze neza.”

Iyo fu icururizwa mu ivumbi impande z'inzira.
Iyo fu icururizwa mu ivumbi impande z’inzira.

Hari n’abemeza ko impumpuro n’ubusharire bufite nabyo byatuma bukemangwa ko bwaba buva mu bishishwa.

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wari hafi yaho ubwo bufu bwacuririzwa yatangaje ko ubwo yaguze mu minsi mike ishize ntacyo bwamumariye.

Ati: “Igikoma cy’ubwo bufu kiba kinuka cyane ndetse kiranasharira nabuguzeho ariko nta kamaro bwamariye.”

Uwiragiye Jacqueline ukomoka mu karere ka Musanze uza gucuruza iyi fu hafi ya buri cyumweru mu mujyi wa Nyanza, akayicururiza ku nkengero y’inzira y’igiturage yitaruye isoko rya Nyanza, avuga ko iyo fu yabo nta kibazo ifite.

Ati “Ntabwo twagurisha ikintu tutizewe neza rwose. Nta mpungenge ku bufu bwacu kuko buva mu bintu tuba twiyejereje hanyuma tukabisya bikavamo ubufu bw’igikoma.”

Bamwe mu baturage batizeye neza imimere n’imiterere y’ubwo bufu basaba ko abishinzwe bazareba impamvu iyo fu itameze nk’izindi bari basanzwe bakoresha mu ngo zabo kandi zo ntizibagireho ingaruka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka