Nyanza: Imyanda y’ibitaro yibasiye urugo rw’umuturage

Mukantabana Madeleine utuye mu mudugudu wa Nyanza, Akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yibasiwe n’imyanda y’ibitaro bya Nyanza urugo rwe rwose ruhinduka isayo, ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 6/07/2012.

Mukantabana avuga ko ubwo yari aryamye avuye ku rugendo, yahurujwe n’umukozi we atabaza ko batewe n’imyanda ituruka mu bwiherero bw’ibitaro bya Nyanza.

Iyo myanda yatungukiye mu gikoni cye inibasira imbuga ye ku buryo nta muntu wabonaga aho akandagiza ikirenge, nk’uko nyir’urwo rugo akomeza abivuga. Ati: “icyari giteye inkeke kurushaho ni impumuro mbi yinjiye mu nzu n’amazi akomoka kugucagagurika kw’iyo myanda”.

Akomeza avuga ko iyo myanda yamuteye mu rugo rwe yari yadendeje, byabaye nk’ikiyaga. Ati: “Nkimara kubibona ntyo nahise ntekereza ko iyo myanda ivuye mu bitaro bya Nyanza kuko aribyo tubangikanye”.

Ibyo bikimara kuba yahuruje abayobozi mu nzego z’ibanze zaho atuye n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza burabimenyeshwa, kugira ngo bugire icyo bubikoraho, nk’uko Mukantabana abisobanura.

Umukozi wa Mukantabana yerekana aho imyanda y'ibitaro bya Nyanza yari idendeje mu rugo
Umukozi wa Mukantabana yerekana aho imyanda y’ibitaro bya Nyanza yari idendeje mu rugo

Iyo myanda kugira ngo itunguke muri urwo rugo byatewe n’abakozi b’ibitaro bya Nyanza barimo batunganya ubwihero bwabyo, kugeza ubwo isandara ikwira mu rugo rwari hafi aho by’umwihariko.

Uwo mwanda ugisohoka wanyuze no hagati y’amazu y’ubucuruzi yo muri uyu mujyi, umunuko ugenda urushaho gukwira mu gice cy’umujyi wa Nyanza.

Kugira ngo uwo mwanda ushobore kuvanwa mu rugo rw’uwo muturage, byamaze amasaha agera kuri atatu bawushakira inzira wanyuzwamo no gutera imiti yo kurwanya impumuro mbi yari imaze kwigarurira igice kinini cy’umujyi wa Nyanza.

Mukantabana avuga ko igikoni cye bizafata igihe kinini kugira ngo yongere kugira ibiribwa agiteguriramo.

Ku birebana n’uko nyir’urwo rugo yaba yiteguye kujya kurega ibitaro bya Nyanza abisaba indishyi z’akababaro zatewe na bimwe mu bikorwa bye byangiritse, yavuze ko adashobora kujya mu manza nk’izo ngo kuko ibyabaye byose byatewe n’impanuka zabaye ku bakozi barimo batunganya ubwiherero bw’ibitaro.

Ati: “ Ibyabaye ku bakozi b’ibitaro bya Nyanza ni ibyago nk’uko nanjye nabigira kuko nabo ntabwo bari bishimiye guhuruza inzego zose babifitemo umugambi mubisha”.

Bamwe mu baturanyi b’urugo rwa Mukantabana bihutiye kumwihanganisha banamushimira uburyo yanze gukururana mu nkiko n’ibitaro bya Nyanza, abisaba indishyi z’akababaro mu gihe byagaragaraga ko yari azikwiye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yemwewe ariko nkubwo bagiye barenganura abaturage amazi atararenga inkombe ngwabantu babashyire mubinyamakuru ahaaaaa!

kati yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Kabisa ibitaro bya Nyanza bitagize icyo bikorera uriya muturage nabyo byaba ari Gashuhe.

Ngaho namwe mwibaze urusogoro wavuye mu bwiherero uko uba umeze mwumve ko uriya muturage atahuye n;uruva gusenya!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Uwo muturanyi w’ibitaro yagaragaje ko ari umukiranutsi akaba n’intungane. Iyaba abantu bose bamureberagaho twabaho mu mutuzo.

PALUKU yanditse ku itariki ya: 7-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka