Nyabihu: Kwegereza abaturage serivise z’ubuzima byatumye imibare y’ababoneza urubyaro yiyongera

Ubwitabire bwo kuboneza urubyaro mu Karere ka Nyabihu bwarazamutse buva kuri 42% umwaka ushize ubu bukaba bugeze kuri 56%.

Iri zamuka ry’abitabira serivisi zo kuboneza urubyaro ngo riterwa n’ingamba nyinshi zafashwe, ariko iy’ingenzi ikaba ari uko abaturage begerejwe serivise z’ubuzima, nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyabihu abitangaza.

Dusenge avuga ko kuri ubu mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu habarirwa ibigo nderabuzima bigera kuri 15 kandi byose bitanga serivise yo kuboneza urubyaro, hakaba haniyongeraho amavuriro aciriritse arenga 10 n’ibitaro bya Shyira, aha hose hakaba hatangirwa serivise zirimo n’izo kuboneza urubyaro ku buryo nta muturage bigora kubona iyi serivise.

Dusenge avuga ko kwegereza abaturage serivisi z'ubuzima byazamuye imibare y'abitabira kuboneza urubyaro.
Dusenge avuga ko kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima byazamuye imibare y’abitabira kuboneza urubyaro.

Kuzamuka kw’abagana serivise zo kuboneza urubyaro mu Karere ka Nyabihu ngo binajyanye n’uko ahanini benshi mu baturage bamaze kujijuka.

Ibi byemezwa n’umwe mu baturage witwa Habimana Innocent utuye mu Murenge wa Mukamira, uvuga ko kuboneza urubyaro ari byiza kuko bituma umuntu abyara abo ashoboye kurera kandi yateganyije.

Avuga ko buri wese akwiye gutekereza ku mibereho ye akabona gutekereza ibyo kubyara kuko kubyara nta gahunda, ukabyara abana utazarihira ishuri, utazabasha kugaburira nabyo ari ibibazo bikomeye.

Dusenge avuga ko nubwo kuboneza urubyaro byazamutseho 14% mu mwaka umwe gusa, ngo bizakomeza no kuzamuka kuko uretse ahatangirwa izi serivise hegerejwe abaturage muri buri murenge, ngo mu bihe bya vuba n’abajyanama b’ubuzima bagiye kuzajya batanga iyi serivise, ku buryo bizaba byoroshye cyane kuyiha abaturage bayikeneye.

Akomeza ashishikariza abaturage kwitabira kuboneza urubyaro kuko bituma umuryango ugira igenamigambi rizima kandi ukagera no ku iterambere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dushimiye Nyabihu kukazi keza bakora

kanzinya yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

nagoo rero amahirwe bahawe bayakoreshe neza cyane maze tubonezeurubyaro tubyara abo dushoboye kurera

rukamata yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka