Ntibarasobanukirwa n’akamaro k’agakingirizo ka kigore

Bamwe mu batuye akarere ka Karongi ntibasobanukiwe n’agakingirizo ka kigore, bigatuma bavuga ko batizera imikoreshereze yako bitewe n’uko umugore eteye.

Agakingirizo ka kigore ni kamwe mu dukingirizo dukoreshwa mu Rwanda, aho kambarwa n’umugore ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, ariko hari abakigaragaza ko bamenyereye ko agakingirizo kambarwa n’umugabo gusa.

N'ubwo hasanzwe habaho ibikorwa bitandukanye byo gukangurira abaturage gukoresha udukingirizo, abaturage ntibarabyumva neza (Foto internet)
N’ubwo hasanzwe habaho ibikorwa bitandukanye byo gukangurira abaturage gukoresha udukingirizo, abaturage ntibarabyumva neza (Foto internet)

Abandi bavuga ko bitewe n’imiterere yako n’imiterere y’igitsina gore imikoreshereze yako itapfa kwizerwa, hakaba n’abavuga ko uretse kukumva, batarakabona.

Munyarugerero Aimable ni umuturage utuye mu Murenge wa Gitesi, avuga ko uretse no kuba agakingirizo ka kigore asanga atakizera neza, binasaba ko umugore kuba yakwemera kukambara aba ari umuntu ujijutse.

Agira ati “Urebye imiterere yako, nawe wagira amakenga kuko ntikaba gafashe cyane nk’utwo abagabo bambara, kandi erega buriya n’imiterere y’abagore ibasaba kugira isoni, ubwo rero kuba umugore yakwiyemeza kukwereka ko yemeye kukambara byamusaba ubundi bucakura, urebye ni ak’abagore bize.”

Mvukiyehe Dominique, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mugonero nawe asanga agakingirizo ka kigore katakwizerwa nk’ak’abagabo.

Agakingirizo k'abagore ni uku kaba kameze.
Agakingirizo k’abagore ni uku kaba kameze.

Ati “Ni ikibazo cy’imyumvire, ariko icyagaragaye ni uko agakingirizo kizewe ni ak’abagabo, no kuba nta bagore bagakoresha ngo usange batanga ubuhamya mu bandi, n’uko abadamu ubwabo bateye, abantu bizera ak’abagabo.”

Mugenzi we Sifa Kabano, uyobora ikigo nderabuzima cya Karora, we asanga kuba udukingirizo twa kigore tutabirwa gukoreshwa ari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage ikiri hasi.

Mukabarisa Simbi Dative, umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko uretse kuba ari uburenganzira bw’umuntu guhitamo uburyo yumva bumubereye, ukutitabira gukoresha aka gakingirizo byanaterwa n’imyumvire kuri ko ikiri hasi.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igaragaza ko udukingirizo twambarwa n’abagore dutinda cyane mu bubiko kuko usanga amavuriro atitabira kudutwara aho yitwarira gusa udukoreshwa n’abagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbwir ido n’ido ry’uko agakingirizo kambarwa n’uko gakoreshwa,mbga iy urangij bignda bt?

Olivier yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka