Koreya yatanze miliyoni 335Frws azafasha kuboneza urubyaro i Mahama

Koreya y’Epfo, kuri uyu wa 29 Ukuboza 2015 yashyikirije Ikigega cya Loni gishinzwe kwita ku muryango (UNFPA) inkunga ya miliyoni 335 FRW azifashishwa mu kuboneza urubyaro mu Nkambi ya Mahama.

Kuri ubu, Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga 40.000. Amasezerano y’iyo nkunga yasinywe hagati ya Leta ya Koreya y’Epfo na UNFPA, akaba avuga ko Koreya izatanga inkunga igera ku bihumbi 450$(ahwanye na miliyoni 335FRW) mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa UNFPA isanzwe ikorera muri iyo nkambi.

Koreya y'Epfo yatanze inkunga izafasha mu kwita ku buzima bw'imyororokere mu Nkambi ya Mahama.
Koreya y’Epfo yatanze inkunga izafasha mu kwita ku buzima bw’imyororokere mu Nkambi ya Mahama.

Jozef Maeriën, uhagarariye UNFPA, yavuze ko intego yabo ari ugukora ibishoboka byose ku buryo umukobwa cyangwa umugore uri mu Nkambi ya Mahama ashobara kubona amakuru n’ibikoresho bimufasha mu kwita ku buzima bwe bw’imyororokere ndetse no kuboneza urubyaro.

Muri Gicurasi 2015, UNFPA yatangije ibikorwa byo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, naho muri Kanama 2015, batangiza ibikorwa byo kuboneza urubyaro mu Nkambi ya Mahama ku buryo abagore 652 bamaze guhabwa uburyo bugezweho bubafasha kuboneza urubyaro.

Maeriën ariko avuga ko bagikeneye gukumira inda zitateguwe, kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aho mu Nkambi ya Mahama .

Park Yong-min, Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, yavuze ko iyo inkunga batanze ari igice kimwe cy’inkunga igera kuri miliyoni 200$, iki gihugu kigenera abantu bakuwe mu byabo n’intambara.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ko habaho ibiganiro bya politiki bigamije kurangiza imvururu ziri mu Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka