Kamonyi: Hakenewe ubufatanye mu kurwanya ikoreshwa rya sukari guru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi arasaba inzego zitandukanye gufasha mu gukangurira abaturage ububi bwa sukari guru kuko hari abacuruzi bo mu isoko rya Mugina bayicuruza rwihishwa.
Sukari Guru igizwe n’utubumbe tw’isukari twera. Abadukoresha bavuga ko dukora cyane ku buryo akabumbe kamwe karyoshya igikoma cyangwa icyayi cya litiro 3.
Umwe mu baturage bo ku Mugina ukoresha Sukari guru mu gikoma aha abana, avuga ko agapaki kamwe k’amafaranga 10 akamarana icyumweru agashyira mu gikoma.
Abakoresha iyi sukari ngo ntibazi ko igira ingaruka ku buzima, ahubwo ngo bishimira ko idahenda. Uyu twaganiriye aragira ati “ni isukari y’abakene. None se nakura he amafaranga 800 yo kugura isukari nziza”?
Uretse abagura iyi sukari bavuga ko bayitekesha igikoma, abayicuruza batangaza ko iyi sukari igurwa n’abantu benshi harimo abakora amandazi n’imigati, abenga inzagwa n’ibigage ndetse n’abashaka gutubura imitobe.
Umwe mu bacuruzi ba yo, atangaza ko ku munsi w’isoko agurisha hagati y’udupaki 50 na 100. Kandi abaducuruza muri senteri ya Mugina barenga 20.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, Rwiririza Jean Marie Vianney, avuga ko ubuyobozi butemerera abacuruzi n’abaturage gukoresha Sukari guru. Ngo bakaba bahura n’imbogamizi z’abatwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendo, bakabukwirakwiza mu masanteri y’ubucuruzi.
Rwiririza akomeza avuga ko iyo bakoze umukwabo wo guhiga iyo sukari, abayicuruza bayihisha. Aragira ati “kuba ifunze mu dushashi duto, byorohera abacuruzi kuba baduhisha no mu mifuka y’imyenda bambaye”.
Uyu muyobozi ahangayikishijwe n’uko abaturage badukiriye gukoresha Sukari guru, akaba asaba inzego zishinzwe kubungabunga ubuzima nka Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), gufasha mu bukangurambaga bwo kwamagana iyo sukari.
Mu mpera z’umwaka wa 2009, ni bwo RBS yamaganye abakora imigati n’inzoga bagashyiramo Sukari guru. Iki kigo cyatangaje ko abayinjiza mu gihugu, bayicisha mu nzira zitemewe n’amategeko, ikaba yaraturukaga mu bihugu bya Uganda na Kongo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Sukari guru igira iyihengaruka mumubiri?
Ubundi se iyo sukari guru igenewe gukora iki? Ikorwa mu ki? Yangiza iki mu mubiri?
N’iyi sukari isanzwe ni uburozi.