Kamonyi: Bafite ikibazo cy’imisarani ya ECOSAN idakoreshwa

Ubwiherero bwa ECOSAN bwubatse mu Karere ka Kamonyi ntiburakoreshwa, kuko abaturage bataramenya kubyaza umusaruro w’ifumbire iwuvamo.

Mu rugendo abadepite bakoreye muri aka karere kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutaama 2015, rwari rugamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Leta igenera abaturage rigeze, bagaragarijwe ko ubu bwiherero bugiteje ikibazo muri aka karere.

Ubu bwihererero bwa Ecosan bumaze imyaka itanu bwuzuye ariko budakoreshwa.
Ubu bwihererero bwa Ecosan bumaze imyaka itanu bwuzuye ariko budakoreshwa.

Ubu bwiherero bukenera ko imyanda ikurwamo igakoreshwa nk’ifumbire, bwubatswe kuri bimwe mu bigo by’amashuri no ku muhanda, ariko kuba abagomba kubukoresha badafite ubumenyi n’akamenyero ko gukoresha iyo myanda, ntibabyitabiriye.

Kayijuka Diogene, umuyobozi w’uburezi mu karere, atanga urugero rw’ubwiherero bwubatse ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Rosa Mystica cyo ku kamonyi, butangiye gusaza kandi butarigeze bukoreshwa.

Yagize ati “Impamvu yabyo rero n’uko biragoye, bitewe n’akamenyero k’abanyarwanda, uko bicara , bisaba kwituma bigengesereye ku buryo batavanga imyanda.”

Yasabye abadepite bakorera ubuvugizi, ntihashishikarizwe n’abandi kubyubaka kuko n’ibyubatse bidakoreshwa.

Depite Mukarugema Alphonsine uri muri iri tsinda rizamara icyumweru mu karere rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu ntangiro z’umwaka wa 2015, yavuze ko bagenzwa no kureba gahuna zitandukanye z’isuku, ikibazo cy’imirire n’imishinga y’iterambere.

Ati “Ikibazo cy’isuku nke cyagaragaraga icyo gihe n’ikibazo cy’imirire mibi, hari ingamba byari byafatiwe, ubu rero nibyo tuje kureba ko byashyizwe mu bikorwa. Tuzabireba dusura abaturage mu ngo.”

Hagaragajwe n’ikibazo abana bafite imirire mibi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage kigaragara mu miryango ifite abana benshi, abakobwa babyarira iwabo, abapagasi, ingo zifite amakimbirane n’ubujiji.

Ibi byose ngo byafatiwe ingamba zirimo gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro; kwitabira igikoni cy’umudugudu, kuganiririza abakobwa babyariye iwabo, kwinjiza abapagasi muri gahunda nk’iz’abandi, no gushyira ingufu mu mugoroba w’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka