Indwara zidakira n’imibanire mibi bituruka ahanini ku kunywa ibiyobyabwenge

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 52% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 35 banyweye ibiyobyabwenge, bikaba ari yo mpamvu y’imibanire mibi isigaye igaragara mu muryango nyarwanda ndetse n’indwara zidakira.

Inzego z’ubuzima hamwe n’abayobozi b’umujyi wa Kigali bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2012, bagaragaje impungenge kubera ko kunywa ibiyobyabwenge mu Rwanda bikomeje kwiyongera.

Ibi bitera ingaruka z’imibanire mibi mu muryango nyarwanda, imfu n’ubumuga bituruka ku mpanuka, ndetse n’indwara zidakira zirimo SIDA, kanseri n’izindi; nk’uko Hope Tumukunde umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali yabitangaje.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza yatangaje ko hejuru ya 16% by’abajya kwa muganga, basanga babiterwa no gufata ibiyobyabwenge. Yyagize ati: “Igiteye ubwoba ni uko n’abarangije amashuri bakoresha ibiyobyabwenge, ukareba ejo hazaza ukahabura.”

Ministiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye inzego zose gukaza umurego wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, rigenda rirushaho kwiyongera.

Mu mpamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge harimo gushaka ibyishimo ku batabigira cyangwa kwiyibagiza ibibazo, ndetse n’abifuza kugira imbaraga n’umwete byo gukora umurimo runaka; nk’uko ababinyweye babihamya.

Nk’uko Daniel Sibomana, umugabo w’imyaka 31 y’amavuko yavuze, ngo ibyiza abantu bafata ibiyobyabwenge baba biteze, ntibabigeraho uretse kwitera agahinda kadashira.

Sibomana ukora umwuga w’itangazamakuru, avuga ko yari kuba yarageze ku ntego ze kuva kera, ariko kubera gufata ibiyobyabwenge, ngo byamuviriyemo gutandukana n’umugore, uburwayi, guta amashuri ye ya kaminuza yari agiye kurangiza, akaba ndetse ahamya ko yari hafi yo gupfa.

Ibiyobyabwenge n’ibisindisha biteye kwinshi kandi bifatwa mu buryo butandukanye, haba ku kubinywa, kubirya, kubitumura nk’itabi cyangwa kubishoreza ndetse no kubitera mu maraso hakoreshejwe inshinge.

Uretse amayoga akomeye cyane n’ibindi biyobyabwenge biri ku rwego mpuzamahanga, mu Rwanda hafatirwa ibindi biyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga, nyirantarengwa, muriture, muntu uri nde, suzi, baretata, cole, itabi, essence, n’ibindi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka