“Imiti yifashishwa mu kuboneza urubyaro ntibyibushya cyane” – Dr Bizimana

Umuganga mu bijyanye n’indwara z’abagore ku bitaro bya Kaminuza i Butare, Dr. Kalibushi Bizimana Jean asobanura ko imwe mu miti yifashishwa mu kuboneza urubyaro ishobora gutuma nyiri ukuyifata abyibuha, ariko ngo ubundi ntibyakagombye kurenza ikilo kimwe ku mwaka.

Dr. Kalibushi akomeza agira ati “ikibyibushya abadamu ni ukurya neza badakora siporo. Igikoma abadamu bakunda kunywa burya kigira poroteyine nyinshi. Kuba bakinywa nta myitozo ngororamubiri bakora rero, bakongeraho n’indi ndyo nziza, birababyibushya”.

Hari n’abavuga ko imiti yo kuboneza urubyaro ibananura. Muganga atanga urugero ku mudamu waje bakamuha uburyo bumwe akananuka, bwacya yagaruka bakamuhindurira na bwo agakomeza akananuka. Ati “twamushyizemo agapira nabwo arakomeza akananuka, ubwo koko twavuga ko iyi miti ari yo yamunanuraga?”.

Muganga yunzemo agira ati “imibiri y’abantu iratandukanye. Unaniwe uburyo bumwe turamuhindurira tukamuha ubundi bwo bushobora kumumerera neza. Ubwoko ubu n’ubu budahuye n’umubiri w’umudamu umwe, ntibivuga ko na mugenzi we ari uko bizamugendekera.”

Abadamu rero ntibari bakwiye gutinya gufata imiti ibafasha kuboneza urubyaro kuko unaniwe uburyo bumwe ashobokana n’ubundi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka