Ibihumyo byabibagije kurya inyama

Abagore b’Abasilamu bagize ishyirahamwe ry’abahinzi b’ibihumyo bo mu Karere ka Gicumbi baratangaza ko ibihumyo byabibagije kurya inyama kuko byifitemo intungamubiri nyinshi kandi ntihenda nk’inyama.

Ibihumyo bikize ku ntungamubiri nyinshi zirimo Vitamini B1, B2,B6, ku myunyu ngugu no ku bindi byubaka umubiri, ku buryo ubuhinzi bwa byo bwitabiriwe, bwaba ari uburyo bwiza bwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Saidath Bahati avuga ko ibihumyo ari igihingwa kiza kuko bihingwa ku buso buto kandi bikagira umusaruro ushimishije, kandi ku isoko birakenewe.

Ati “Haracyari benshi mu bahinzi bataramenya ubwiza bw’icyo gihingwa kandi cyaba kimwe mu bisubizo by’ubukene bwugarije bamwe mu bahinzi badafite amasambu ahagije”.

Ibihumyo bikize ku ntungamubiri nyinshi zirimo Vitamini B1, B2,B6.
Ibihumyo bikize ku ntungamubiri nyinshi zirimo Vitamini B1, B2,B6.

Iyo ubigereranyije n’ibihingwa bikunzwe guhingwa cyane mu Rwanda nk’ibishyimbo n’ibindi bisaba guhingwa ku buso bunini kugira ngo butange umusaruro uhagije, ibihumyo byo ntibikenera ubuso bunini bwo guhingwaho kuko bihingwa kandi bikera inshuro nyinshi mu mwaka kandi ari nako byinjiza amafaranga menshi.

Mwaija Safi we yemezako igihumyo ari igihingwa gikenewe kwitabirwa n’Abanyarwanda benshi kuko bidasaba ubutaka bunini bwo kubihingaho. Ni igihingwa kijya ku butaka buto, cyerera igihe gito, gihingwa igihe cyose kandi ahantu hose, kikaba gikenewe ku isoko.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka