Gicumbi: Inkeragutabara zifite ubumuga zashyikirijwe inyunganirangingo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezera abahoze ari abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe cyashyikirije inkeragutaba zo mu Karere ka Gicumbi zifite ubumuga insimburangingo kuko izo bari bafite zari zimaze gusaza.

Bamwe muri izi nkeragutabara bashyikirijwe inyunganirangingo kuwa 21/01/2015 bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda ikomeza kubazirika mu buzima baba babayemo.

Uwitwa Kazindutsi Théoneste yavuze ko inyunganirangingo z’imbago yahawe zigiye kumufasha kuko izo yari afite zari zishaje bityo akabura uko azishingikirizaho ngo ahinge.

Yagize ati “zizadufasha guhinga, kuko iyo ufite iyi mbago uyishyingikirizaho maze ugafata isuka ugakora imirimo nk’abandi bose”.

Inkeragutabara zifite ubumuga zahawe inyunganirangingo nshya kuko izo basanganywe zari zishaje.
Inkeragutabara zifite ubumuga zahawe inyunganirangingo nshya kuko izo basanganywe zari zishaje.

Ikindi ngo zizabafasha kujya babasha gukora urugendo n’amaguru kuko izo mbago bahawe zikomeye.

Ngaruye Stanislas we ngo n’ubwo yamugaye yishimira ko Leta y’u Rwanda ibitaho ikabafasha nk’abantu bamugariye ku rugamba.

Ngo uretse kubaha insimburangingo n’inyunganirangingo, yanababumbiye muri za koperative aho usanga babafasha gukorera hamwe bakazamurana mu mibereho yabo ya buri munsi, ntibitume basigara inyuma mu iterambere.

Inyunganirangingo bahawe zizabafasha gukoresha ibice bitamugaye.
Inyunganirangingo bahawe zizabafasha gukoresha ibice bitamugaye.

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gusezera abahoze ari abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe ari nawe wabashyikirije izo nyunganirangingo, Sugira Justine yabahaye ubutumwa bwo gukomeza kugira ubutwari bwo gukomeza kubaho kandi bagakora bagatera imbere.

Ngo izo nyunganirangingo ni izibafasha mu buzima baba barimo kugira ngo bazifashishe bakoresha ibindi bice by’umubiri wabo bitamugaye.

Avuga ko inyunganirangingo bahawe imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Ikindi yabasabye kuba intangarugero aho batuye bakaba aribo ba mbere mu gucunga umutekano w’aho bari aho kugira ngo bawuhungabanye.

Inyunganirangingo zagenewe inkeragutabara zifite ubumuga.
Inyunganirangingo zagenewe inkeragutabara zifite ubumuga.

Ku bijyanye no kwibumbira mu ma koperative ngo komisiyo ishinzwe kubasubiza mu buzima busanzwe ibigira imishinga ibafasha kwivana mu bukene.

Inabafasha kubongerera ubumenyi ibaha amahugurwa y’uburyo bwo gukoramo imishinga mito iciriritse ibyara inyungu.

Byari biteganyijwe ko inkeragutabara 23 arizo zihabwa inyunganirangingo mu Karere ka Gicumbi haboneka 19, abatazifashe bakazajya kuzifata ku biro bikuru i Kigali kugira ngo bazabanze bapimwe uko ubumuga bwabo buhagaze.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka