Bifuza ko gahunda yo kuboneza urubyaro yasubizwa abajyanama

Bamwe mu bagore bo mu Mudugudu wa Gatebe ya mbere barifuza ko gahunda yo kuboneza urubyaro yasubizwa abajyanama b’ubuzima.

Utetiwabo Monica ni umubyeyi wo muri uyu mudugudu uherereye kagari ka Kirebe umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyamasheke, avuga ko bimutwara amafaranga 6.000Frw buri mezi atatu kugira ngo abone iyi gahunda, kuko bimusaba kujya ku kigo nderabuzima cya Bugaragara.

Utetiwabo Monica ari mu bifuza ko kuboneza urubyaro byasubizwa abajyanama b'ubuzima.
Utetiwabo Monica ari mu bifuza ko kuboneza urubyaro byasubizwa abajyanama b’ubuzima.

Agira ati “Urabona abanyabuzima bagifite iriya miti bari borohereje ba rubanda rugufi batabona amafaranga ya moto kujya ku kigo nderabuzima. Aho babikuyeho ni ikibazo, umubyeyi binamutunguye ntiyabona umutabara vuba.”

Gakwerere Camille ushinzwe abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Bugaragara, yemeza ko gahunda yo kuboneza urubyaro yari yarahagaritswe ku bajyanama b’ubuzima.

Avuga ko byaturutse ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima y’umwaka ushize, yasabaga ko ababyeyi bagomba kugira uruhare muri gahunda yo kuboneza urubyaro, bishyura amafaranga make bitewe n’uburyo umubyeyi yahisemo gukoresha.

Avuga ko byateye ikibazo gikomeye kuko ubundi umujyanama w’ubuzima atemerewe kwishyuza bituma gahunda yo kuboneza urubyaro ikurwa mu bajyanama b’ubuzima, kugira ngo habanze hanozwe uburyo iyi gahunda yakorwamo.

Yemeza ariko ko nyuma yo kubaza no kugirwa inama y’uburyo byakorwa, ngo muri uku kwezi k’ukuboza abajyanama b’ubuzima basubijwe imiti ku buryo bongeye gutanga serivise yo kuboneza urubyaro.

Ati “Twari twarabihagaritse ariko muri uku kwezi abajyanama b’ubuzima twabasubije imiti. Abaturage babagane rwose, ikibazo cyarimo cyarakemutse.”

Ku bijyanye n’amafaranga ushaka kuboneza urubyaro yishyura ku bakoresha gahunda y’urushinge ngo umubyeyi azajya ayishyura agitangira iyi gahunda kuko bikorerwa kwa muganga.

Ababyeyi bemerewe gufashwa n’abajyanama b’ubuzima kuboneza urubyaro ni abakoresha uburyo bw’agakingirizo, ibinini n’urushinge rw’amezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minisante nisanga ibi bifite ishingiro izabisubize abajyanama b’ubuzima

Jimmy yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka