Abasakambura fibrociment baracyagaragaza ubushishozi bucye mu kubikora

Bamwe mu bakora akazi ko gusakambura amazu asakajwe ibisenge bya Fibrociment bagenda bahura n’impanuka zishobora kwanduza abaturage, bikiyongeraho na bamwe mu badafata umwanya wo gutangaza igihe ibikorwa bizakorerwa kugira ngo abahegereye birinde.

Mu mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, ishami rishinzwe guca Fibrociment mu Rwanda, hari ingingo ivuga ko ibikorwa byo gukura Fibrociment ku bisenge bikorwa abantu barangije kwitarura aho igikorwa gikorerwa ho metero 50 kandi bigakorwa mu ijoro.

Gusa siko byubahirizwa na banyir’amazu, nk’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 21/01/2013 hari aho byagaragaye muri Kigali mu mujyi rwa gati muri gace k’ubucuruzi bita Matheus. Bamwe mu bacuruzi basanze inyubako bari basanzwe bakoreramo yasakambuwe.

Winjiye muri imwe mu maduka, wasangaga umukungugu ukomoka ku bisate bya Fibrociment wanyanyagiye aho bakorera no ku bicuruzwa byabo. Bakavuga ko batigeze bamenyeshwa iby’icyo gikorwa cyangwa ngo basabwe kuba bimutse, nk’uko umwe yabitangaje.

Yagize ati: “Babomoye amazu ntago batumenyeheje ngo tubimenye, abakiliya baraza bagasanga umwanda uruzuye, twaje dusanga inzu irarangaye tuyoberwa ibyo aribyo. Tubajije nyirinzu nawe akatubwira ko asa nkaho atabizi ariko ikigaragara cyo ababizi kuko abo bafundi bari kubikora ntibabikora atabahaye uburenganzira”.

Aba bacuruzi ahanini barengera inyungu zabo, basa nk’abadahangayikishijwe n’ingaruka iryo vumbi rishobora kugira ku buzima bwabo, cyane cyane ko ariyo nshingano y’iki kigo yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa byo gusakambura ku buryo nta vumbi ritaruka.

Nyir’inzu nawe avuga ko bisa nk’ibyamutunguye n’ubwo atari azi neza igihe bizakorwa, ibyo bikaba ari byo byatumye atabwira abakodesha ibice by’inyubako ye. Ayo makosa ni amwe uyu mucuruzi ashinjwa n’Ishami rishinzwe guca Fibrociment, n’ubwo ryemeza ko ibyinshi byari byakozwe uko bisabwa.

Frederick Bizimana, umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe guca fibrocement avuga ko amasaha n’uburyo byakozweho byose bijyanye n’amabwiriza bafite, gusa ikibazo cyaje kubagwirira ni plafon yaje kuroboka ku buryo bw’impanuka.

Ati: “Iriya mirimo yakozwe nijoro byatangiye Saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe yari yamaze kurangira. Icyari kigambiriwe ni ugukuraho amabati kandi byakozwe nta muntu n’umwe uhari kandi basanze n’imodoka yapakiye ibyo bintu yagiye.

Ngo habayeho ikosa plafon ipfumuka bituma ivumbi riva muri fibrociment rigera imbere mu nzu.
Ngo habayeho ikosa plafon ipfumuka bituma ivumbi riva muri fibrociment rigera imbere mu nzu.

Ikizakorwa ubutaha ni uko bagombaga guteganya uko bazakuraho plafon ariko noneho abantu bimutse. Ariko ikibazo cyabaye ni uko abakoze iyo mirimo ku ruhande rumwe batabyitondeye bituma harimo abamena plafon bigatuma bigwa mu miryango ibiri.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guca burundu Fibrociment, yakoreshwaga mu gusakara amazu hirya no hino mu gihugu. Ubu buryo bwakoreshwaga mu gihe na nyuma y’ubukoloni, usanga bukinasakaje zimwe mu nyubako nyinshi za Leta.

Nyuma y’ubukangurambaga ku bubi bw’aya mabati ku buzima bw’abantu, hashyizweho itariki ntarengwa yo kuba yaciwe mu gihugu ariko bigakorwa ku bushake bwa nyir’inzu nta gahato, ariyo tariki 13/06/2013.

Ubushakashatsi bwerekana ko ibisenge birimo Fibrociment bisohora umukungugu urimo Amiante na Asbestos, ibinyabutare bihambaye mu kuba byatera abantu indwara ya Kanseri zitadukanye n’indwara z’ubuhumekero.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikagaragaza ko abantu ibihumbi 107 bapfa buri mwaka bazize guhumeka uyu mukungugu uba muri Fibrociment.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"asbestos"(english) na "amiante"(francais) bivuga ikintu kimwe!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka