Ababyeyi baraburirwa ko kutonsa neza bishobora kubateza kanseri, bikanateza abana kutabyibuha

Impuguke mu by’imirire za Ministeri y’ubuzima MINISANTE() zivuga ko leta igiye gukangurira ababyeyi konsa neza abana no kwitabira imirire iboneye, kuko ihangayishijwe n’ibibazo biterwa n’imirire mibi no kudatamika umwana ibere mu buryo bwiza; biteza umwana kudakura neza ndetse na kanseri y’amabere ku mubyeyi.

MINISANTE ifatanije n’umumuryango Sosiety for Family Health (w’abanyamerika), bazakora ubukangurambaga bwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo konsa kuva tariki 24-28/8/2015, babifatanije no kwereka abaturage uburyo banoza imirire.

Mu ishusho ya mbere umubyeyi ntabwo yafatishije neza umwana ibere, iya kabiri niyo yereka umubyeyi uburyo bwo konsa neza.
Mu ishusho ya mbere umubyeyi ntabwo yafatishije neza umwana ibere, iya kabiri niyo yereka umubyeyi uburyo bwo konsa neza.

Muganga mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), Kayitesi Claudette akaba n’inzobere mu bijyanye n’imirire, yagaragaje ko iyo umwana wonka adatamiye ibere kugeza ubwo igice gisa n’umukara cyose gikikije imoko kijya mu kanwa; bifite ingaruka zikomeye ku mwana no ku mubyeyi.

Umubyeyi ngo arababara imoko zikazaho udusebe kugeza igihe bishobora kumuviramo kanseri (iyo ari zo zonyine atamika umwana), imiyoboro y’ibere izana amashereka ikaziba; umwana nawe ngo ahora arira ashaka konka kenshi, byagera ninjoro akabuza nyina gusinzira kubera kurara mu ibere, kandi ngo ntabyibuha.

Muganga Kayitesi akomeza avuga ko hari n’ikibazo giterwa n’ababyeyi bahereza abana imfashabere batararenza amezi atandatu bavutse; ibyo ngo bikagira ingaruka zikomeye cyane zirimo guteza umwana indwara z’ibyorezo nka diyabeti, guturika ibiheri ku mubiri, umubyibuho ukabije, impiswi, gupfa vuba, kubura ubwenge mu ishuri n’ibindi.

Inyigo yakozwe na Ministeri y’ubuzima muri uyu mwaka ivuga ko 87% by’ababyeyi mu Rwanda ari bo bonsa abana kugeza ku mezi atandatu nta kintu barabavangira, ariko nyuma y’icyo gihe bakabatererana, bakibasirwa n’imirire mibi.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko 38% by’abana bagwingiye, ngo bigaterwa n’uko nyuma y’amezi atandatu nta mfashabere ababyeyi baba bakibaha, ndetse banayibaha ikaba itujuje intungamubiri cyangwa iteguranywe umwanda, nk’uko byasobanuwe na Alexis Mucumbitsi, uyobora ishami rishinzwe imirire mu kigo RBC cya Ministeri y’ubuzima.

Ati: “Si abana gusa, n’abakuru basigaye barwara bwaki cyane cyane iyumisha, bitewe ahanini n’indyo idahagije.”

Abakozi ba Ministeri y’ubuzima n’Umuryango Sosiety for Family Health bavuga ko ubukangurambaga buteganijwe muri uku kwezi, buzibanda ku kwigisha ababyeyi konsa neza; ibigomba kuba bigize indyo yuzuye ndetse no kugira isuku umuco.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngemfitikibazo Nko Kotsumwana Kandi Utwite Ntangaruka Byagira Kumwana Muzatsubize Nukuri

Ange yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka