Rutsiro: Bamwe mu baganga birukanywe bashobora gusubizwa mu kazi

Uruzinduko rw’iminsi 10 itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ryari ryagiriye mu Karere ka Rutsiro rwasojwe kuwa kabiri tariki ya 03/02/2015, rusize hari ingamba zifashwe harimo no kugarura mu kazi abakozi b’ibigo nderabuzima bari barirukanywe.

Aba bakozi birukanywe muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yasabye uturere kugabanya abakozi b’ibigo nderabuzima kubera ko inkunga MINISANTE yabonaga yahagaze, nibwo muri Rutsiro birukanye abasaga 68.

Itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko bibajije ukuntu akarere kabuze ubushobozi butuma abakozi b'ibigo nderabuzina bakomeza gukora.
Itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko bibajije ukuntu akarere kabuze ubushobozi butuma abakozi b’ibigo nderabuzina bakomeza gukora.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepo wari uyoboye iri tsinda yanenze uburyo iri gabanya ryakozwe kuko ngo abona akarere karabikoze mu nzira zitari zo kuko aho bagabanyirijwe ngo byangije itangwa rya Serivise, kandi ngo n’ubwo MINISANTE yasabye ko abakozi bagabanywa kubera inkunga yahagaze itavuze ko serivise zahagarara, aha akaba yasabye akarere ko kagombaga gushaka ubundi buryo.

Yagize ati “kugabanya bakozi b’ibigo nderabuzima byakozwe nabi kuko niba minisiteri yaravuze ko inkunga yahagaze igasaba ko hagabanywa abakozi mwagombaga kureba ahandi mwakura ubushobozi aho kugira ngo serivisi zipfe”.

Senateri Sindikubwabo yasabye ko bagarurwa byihutirwa hagashakwa ubushobozi kuko ngo ubwo mu ruzinduko rwabo basuraga amavuriro atandukanye basanze serivisi ziri gupfa rimwe na rimwe ugasanga n’abarwayi bajyanwa kuvuzwa kure y’aho batuye kubera uwahakoraga yirukanywe.

Nyirabagurinzira yijeje intumwa za Rubanda ko bamwe mu bakozi baseserewe bazagarurwa vuba.
Nyirabagurinzira yijeje intumwa za Rubanda ko bamwe mu bakozi baseserewe bazagarurwa vuba.

Nyirabagurinzira Jacqueline, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko nabo iki kibazo bari bakizi ndetse ko na MINISANTE yari yabasabye kuzagarura bamwe mu birukanywe akarere kakishakamo ubushobozi kandi ngo bizakorwa vuba.

Ati “mbere twagabanyije abakozi tugendeye ku mabwiriza ya Minisiteri aho yavugaga ko inkunga yahagaze ariko nyuma twaje gusanga serivisi zipfa nibwo Minisiteri yasabye ko hari bamwe bagarurwa hagashakwa ubundi bushobozi”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe kwegera abaturage.
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwegera abaturage.

Ibindi iri tsinda ry’abadepite ryatanze ho inama ni ukunoza isuku mu baturage, abayobozi bakarushaho kwegera abaturage ngo bamenye ibibazo byabo kandi bakanabikemura ku gihe, ndetse no gukorana kw’inzego.

Itsinda ry’abadepite ryasuye Rutsiro ryari rigizwe na Senateri Jean Nepo Sindikubwabo, Honorable Mureshyankwano Marie Rose, Honorable Petronille Mukandekezi ndetse na Honorable Uwiringiyimana Philbert, bakaba barasoje uruzinduko rwabo kuwa kabiri tariki ya 03/01/2015, mu gihe bari barutangiye tariki ya 24/01/2015, bakaba barazengurutse mu mirenge 8 muri 13 igize Akarere ka Rutsiro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

gusa ibya sante ni dange haraho umuntu Amy’s kwivuza ugasanga abaganga basuzuma Ari batatu abarwayi Ari nka maganabiri ko barenganya abaganga ubundi ubwo abo barwayi bavurwa uko bigomba ministeri nishake abavuzi naho ubundi tuzashira. izo ntumwa zarubanda zizaze nikabgayi abaganga birukanye bararenganye kdi baduhaga service nziza.

kiki soso yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

gusa ibya sante ni dange haraho umuntu Amy’s kwivuza ugasanga abaganga basuzuma Ari batatu abarwayi Ari nka maganabiri ko barenganya abaganga ubundi ubwo abo barwayi bavurwa uko bigomba ministeri nishake abavuzi naho ubundi tuzashira. izo ntumwa zarubanda zizaze nikabgayi abaganga birukanye bararenganye kdi baduhaga service nziza.

kiki soso yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

izo ntimwa za rubandazizaze ziturenganure hano muri nyagatare kukigo nderabuzima cya nyakigando aho umuforomo akora amanywa akanarara izamu ibaze abaganga batanu mukigo cyose ,turi kuhasiga ubuzima rwose nokuvura nabi kubera stress thx

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Minisante Ifite Ikibazo Service Nimbi Kubera Kwirukana Abaforomo Nabasigaye Nta Securite Bafite Nzabandora.

Amina yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

aho bakongeyemo abandi kugirango serivisi bifuza zigerweho nibura .inkunga nizihagarara burundu akazi kazakorwa nabaturutse hejuru kuko izabo ntizibura.

vava yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Badusobanurire n’uburyo bazakoresha basubiza bamwe mu kazi kuko ibyari byakurikijwe mbere bavanwa mu kazi nabyo byarumvikanaga. None se babagarure kubera ko service ziri gutangwa nabi gusa cyangwa babagarure kuko n’ubushobozi bwo kubahemba bwabonetse mu karere.Nabyo ni inzira ndende ndetse inasaba ubund bushishozi. Congratultion Intumwa za rubanda

Raphael yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka