Rubavu: Baracyarwara Malariya bakayitiranya amarozi

Imibare igaragazwa n’Ibitaro bya Rubavu igaragaza ko umubare w’abagaragaraho Malariya biyongera, mu gihe abaturage bavuga ko bari bazi ko yacitse ngo abayirwaye bakaba bihutira kwivuza mu bavuzi gakondo bakeka ko ari amarozi.

Kuva muri Mutarama 2015 mu Karere ka Rubavu, abantu bamaze kwivuza Malariya babarirwa mu 3800 naho abo bikekwa ko yahitanye ni batanu kuko baguye mu ngo batagiye kwa muganga.

Abafashwe na Malariya abaturanyi babihutana kwa muganga abandi bakajyana mu Kinyarwanda.
Abafashwe na Malariya abaturanyi babihutana kwa muganga abandi bakajyana mu Kinyarwanda.

Ubuyobozi bw’ivuriro rya Murara, riherereye mu Murenge wa Rubavu, buvuga ko buhangayikishijwe n’uburyo abaturage barwara Malariya biyongera kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

Mukarugina M. Gorette, umuforomokazi wo kuri icyo kigonderabuzima, avuga ko muri Gicurasi 2015 bakiriye abarwayi babarirwa muri 700 ariko muri Kamena 2015 ngo bageze mu bihumbi 2 bigaragaza ko Malariya igenda yongera ubukana.

Dr.Major Kanyankore William, Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, avuga ko nyuma yo kubona Malariya yiyongera bashatse aho ituruka bagasanga mu Murenge wa Rubavu hari ibirombe abaturage bacukuramo amatafari kandi biretsemo amazi.

Dr Kanyankore, avuga ko batangiye gushishikariza abaturage kubisiba no gukora isuku kugira ngo barebe ko bayirwanya, naho kuba nta nzitiramubu zihagije zihari ngo haracyashakishwa inzindi.

Hadafashwe ingamba Maraliya yibasira yibasira abagore n'abana.
Hadafashwe ingamba Maraliya yibasira yibasira abagore n’abana.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko, bo bari bazi ko Malariya irimo kuba umugani ku buryo n’ababonetseho ibimenyetso by’umuriro, umutwe no gucika intege bakeka amarozi bakajya mu bavuzi gakondo.

Izabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, avuga ko nubwo ivuriro rya Murara riri mu \murenge ayobora ikibazo kiboneka mu mirenge ya Rugerero na Cyanzarwe hamwe na Rubavu.

Akomeza avuga ko bagerageje gukora umuganda wo kurwanya ibihuru n’ibidendezi nyamara imibare y’abarwara ikomeza kwiyongera.

Igihurizwaho n’abayobozi n’abaturage ni uko inzitiramubu zafashaga abaturage kwirinda Malariya zagabanutse ndetse n’abazifite ngo zirashaje ku buryo kwirinda imibu bitagishoboka.

Dr Kanyankore abagira inama yo gukuraho ibidendezi n’ibihuru imibu ishobora kwihishamo mu gihe bagitegereje ko banabona inzitiramibu, kandi ngo abumva baribwa n’umutwe, bagacika intege kimwe no kugira umuriro bakagana amavuriro abegereye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muzagaruke nomumago harabaguyeyo

justin mukurarinda yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

birarenze nihadakorwa ubutabazi bwa ministaire yubuzima abantu barashira
murakoze kubwiyinkuru mwatugaragarijeko muyizi knd murikudukorera ubuvugizi

justin mukurarinda yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka