Mu gitondo cya tariki 11/09/2012, Nzabamwita Emmanuel yari ku iseta, abagwa n’abaganga b’inzobere b’Abanyamerika bakorera mu bitaro bya Gitwe.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Gitwe, avuga ko kubaga Nzabamwita byatwaye amasaha asaga ane ariko uburwayi bwe burakira.
Nzabamwita Emmanuel yagize ati “ndashimira by’imazeyo ibitaro bya Gitwe bimvuye, nyuma y’imyaka ibiri n’igice maranye iki ikibazo”.
Nta cyumweru cyari cyashita tubagejejeho inkuru ivuga ikibazo cy’uyu musore wari umwaze imyaka ibiri n’igice arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali aho yagombaga kunyura mu cyuma.
Uyu musore yakoze impanuka y’imodoka mu mwaka wa 2010 arakomereka bikomeye yangirika ku myanya ndangagitsina bituma atabasha kunyara nk’uko mbere byahoze.
Yajyanywe mu bitaro by’i Remera Rukoma bamufasha bamushyiramo sonde yo kumwunganira kuko umuyoboro wanyuragamo inkari wari waramaze kuziba kubera impanuka yari yarakoze.
Byaje kugeza aho abaganga b’i Remera Rukoma bamwohereza i Kigali muri CHUK, nabwo biranga kuko ibitaro bya CHUK byamutegetse ko agomba kujya mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali kubanza guca mu cyuma.
Nzabamwita Emmanuel uzwi nka Kazungu bitewe n’amikoro make, yasanze kujya guca mu cyuma mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali bitamukundiye ahitamo gusubira i Remera Rukoma.
Nyuma baje kumurangira ko mu bitaro bya Gitwe hari Abanyamerika b’inzobere mu buvuzi kandi ko bashobora kumukemurira ikibazo maze ajyayo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yego sha muvara we wanditse inkuru nziza
ndashima Imana yo igaragaje kugira neza kwayo.nabandi baheranywe nuburwayi bahumure umuvuzi aracyabasuzuma.
imana ishimwe kuba yavuwe azanakira imana ibahe imugisha ababigizemo uruhare bose