Nyamagabe: Impunzi zo mu nkambi ya kigeme ntizasinziraga kubera indwara z’amenyo

Impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kigeme zirishimira ko zavuwe indwara z’amenyo zatumaga benshi barara badasinziriye, izi ndwara zikaba zitavurwaga umunsi k’uwundi bitewe n’uko serivisi z’amenyo zihenze.

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, abaganga b’abakorerabushake batagira umupaka bo mu gihugu cya Danemark bakaba n’inzobere mu ndwara z’amenyo n’izo mu kanwa bakorana na SOS Rwanda, bavuye amenyo impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi y’impunzi ya Kigeme.

Abaganga batagira imipaka bo mugihugu cya Danmark bavuye abo nkambi ya Kigeme indwara z'amenyo.
Abaganga batagira imipaka bo mugihugu cya Danmark bavuye abo nkambi ya Kigeme indwara z’amenyo.

Impunzi z’abanyekongo zikaba zatangarije Kigali Today ko zari zihajwe n’indwara z’amenyo ko zishimiye iki gikorwa kuko cyabafashije cyane.

Uwitwa Octave Ngaruye umwe mu mpunzi z’abanyekongo akaba yatangaje ko abarwaraga amenyo babonaga imiti yo kuborohereza ntibabashe gukira neza ko byari bibagoye.

Yagize ati “Twebwe iki gikorwa twarakishimiye cyane, urebye imiryango yacu, abantu bari bahangayitse cyane kubera amenyo ntibasinzire ugasanga bamwe babyimbye, bigaragare ko hakozwe ubuvugizi hitabzwa abagiraneza tubona baraje twababonye nk’imvura iguye.”

Abatuye inkambi ya Kigeme bishimiye ubufasha bahawe kuko amenyo yatumaga bamwe badasinzira.
Abatuye inkambi ya Kigeme bishimiye ubufasha bahawe kuko amenyo yatumaga bamwe badasinzira.

Nyuma yo kubona ko indwara z’amenyo zihangayishije impunzi minisiteri y’impunzi no kurwanya ibiza MIDIMAR ikaba yarasabye SOS Rwanda mu mushinga wayo wo kuvura abaturage indwara z’amenyo kuba bafasha n’abo mu nkambi ya Kigeme.

Umuyobozi w’ivuriro ryo mu nkambi Dr. Richard akaba yatangaje ko abaganga ba SOS babafashije bitewe n’uko bo batangaga imiti yo korohereza abarwayi gusa.

Ati “baradufashije cyane hano mu kambi indwara y’amenyo iza kumwanya wa gatanu kandi ubwo buvuzi bwo gukura amenyo, gushyiramo sima, ntabyo dufite hano mu nkambi kenshi bisaba ko tubohereza ahandi.”

Umuganga uhagarariye itsinda ry’aba baganga Emmanuel Biziyaremye mu mushinga wo kurwanya indwara zo mu kanwa, akaba yatangaje ko muri gahunda basanganywe bakoraga kabiri mu mwaka, bagiye no kwita ku mpunzi zo mu nkambi.

Mu ndwara 10 z’ibanze ziba mu nkambi ya Kigeme, indwara y’amenyo ikaba yazaga ku mwanya wa gatanu, aho 17% wasangaga barwaye iyi ndwara, iyi gahunda ikaba izafasha inkambi kugabanya umubare w’abafite ibibazo by’amenyo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka