Ni iki cyateye Gakwaya gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze?

Albert Gakwaya wize ibyo kuvura ibibazo byo mu mutwe atangaza ko yiyemeje gutanga umusanzu we afasha Abanyarwanda mu bijyanye n’imitekerereze.

Uyu mugabo wenda kurangiza amasomo mu mpamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza, avuga ko ubuzima Abanyarwanda babayeho bitewe n’amateka banyuzemo bigakubitiraho n’igihe isi irimo biri mu bituma batabona igihe cyo kwitekerezaho.

Muganga Albert Gakwaya na bagenzi be biyemeje gufasha abantu guhangana n'ingaruka y'imitekerereze mibi.
Muganga Albert Gakwaya na bagenzi be biyemeje gufasha abantu guhangana n’ingaruka y’imitekerereze mibi.

Gakwaya avuga ko ari muri urwo rwego yagize igitekerezo cyo gutanga umusanzuku Banyarwanda akora itsinda ry’abakorerabushake, mu mashami atandukanye ryagerageza kureba uko ryafasha abantu bafite ibibazo bitandukanye. Ariko kuri ubu baracyategereje icyemezo kibemerera gukora ku mugaragaro bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

Yifashishije ingero yabonye mu mahanga aho amashyirahamwe y’abantu ku giti cyabo, bafite ubumenyi mu mashami atandukanye biyemeza gukora nk’abakorera bushake bakakira ababagannye babafasha kugana inzego zitandukanye batajya bagana.

Avuga ko mu Rwanda, kimwe n’ ahandi henshi ku isi, ubuzima bugenda bukomera ku buryo abantu bagenda barushaho kwiyibagirwa n’ababo bagatwarwa n’akazi kabo bagerageza kugera ku ntego baba bategetswe n’abakoresha babo.

Gakwaya na bagenzi biyemeje gutanga serivisi z'ubuvuzi bwo mu mutwe ku buntu.
Gakwaya na bagenzi biyemeje gutanga serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe ku buntu.

Yongeraho ku Munyarwanda uba mu gihugu cyabayemo Jenocide n’intambara yayihagarikaga n’ingaruka zabyo, zitagira ingano mu nzego zose z’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ubu bari bari kugerageza kwisuganya ngo barebe ko bakwiyubakira imbere hazaza ku muvuduko ushimishije.

Avuga ko ariko bitoroshye kuko baheraga ku busa kuko byinshi byari byarasenyutse ibindi bitakijyanye n’igihe, bisaba ubwitange bwinshi n’ingufu z’umurengera ngo babashe kugera ku cyerekezo abanyarwanda bihaye.

Avuga ko iyo biba bitoroshye ko abo bantu bagira umutuzo muri bo ubwabo, kuko kuva kuri gahunda yo gukorera ku muvuduko utari mwinshi cyane, ukajya ku muvuduko w’imikorere uvuduka kugira ngo ugere ku ntego z’usabwa kugeraho.

Avuga ko batangiza iri huriro bunvaga ibyo byiza biba ahandi bifasha inzego z’igihugu gufasha abaturage babyo nabo babikora, tubinyujije muri gahunda yoroheje ya serivise ikoze nk’urubuga rwo kwakira abasobanuza ibintu bitandukanye mu ku bafasha.

Avuga ko ku bijyanye n’inama abantu bagirana mu buzima busanzwe, batekereza ku buryo batazagarukira ku ndwara gusa kuko hari na gahunda zo gufasha abantu guha agaciro, cyangwa kwivumburamo ubushobozi bifitemo, kugirana inama.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

KT
Murakoze kutubwira Dr Alfred GAKWAYA.
Afite ubutunzi; none umushaka yamubona ate?

Abambanjirije basabye contacts ze ariko nta gisubizo!
Please mudufashe.
Murakoze cyane!

BENINKA BERTIN yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Uyu muganga aje akenewe, niba mufite telephhone ye muyimpe nzamushake.

Kopper yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

uwo muganga twamugeraho dute muduhe phone ye niba bishoboka

rose yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

uyu mugabo aziye igihe kuko abanyarwanda benshi bari bakeneye ubuvuzii nkubu

Matayo yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka