Musanze: Nyuma yo gukira uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’ ibiyobyabwenge yita kuri bagenzi be

Umusore wo mu Kagari ka Karwasa mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze wagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe biturutse kuba yaranywaga ibiyobyabwenge bitandukanye akagira amahirwe yo “gukira” yatangiye gufasha abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Maniriho Jean Bosco avuga ko akiri ku myaka 12 ari bwo yaje kuba mu muhanda mu Mujyi wa Musanze kuko ubuzima bw’ubukene yagabamo na mama we bwari bumunaniye.

Maniriho wambaye inkweto z'umukara ari kumwe na mugenzi we yafashije akamujyana kwa muganga.
Maniriho wambaye inkweto z’umukara ari kumwe na mugenzi we yafashije akamujyana kwa muganga.

Uyu musore w’imyaka 27 akomeza avuga ko ageze mu muhanda yatangiye kunywa ibiyobyabwenge nka colle, essence ndetse n’urumogi. Ariko yaje kugira amahirwe abona umuzungu w’umugiraneza amukura mu muhanda atangira kwiga.

Mu w’i 2008 ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagize ikibazo cyo kubura ibitotsi birangira bibyaye uburwayi bwo mu mutwe, abaganga bamubwira ko bwatewe no gufata ibiyobyabwenge.

Agira ati “Nabonye ntangiye kubura ibitotsi muganga wanganije hariya ku Bitaro bya Ruhengeri aravuga ati ‘ ni ikibazo cy’ibintu byinshi mu mutwe byatewe n’ibiyobyabwenge’, naje no kwicisha mu cyuma i Ndera basanga ari ibyo biyobyabwenge byanteye uburwayi bwo mu mutwe.”

Yagize amahirwe abona abagiraneza bamujyana kwa muganga i Ndera aroroherwa ariko ubwo burwayi bukongera bukaza. Kuva muri 2008 ngo yagize ikibazo cy’ubwo burwayi inshuro zigera kuri enye.

Maniriho avuga ko ubu amaze imyaka itatu nta kibazo afite, ariko aracyafata imiti yo kwa muganga. Mu burwayi bwe, ngo yabonye ukuntu abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bashyirwa mu kato ntihagire ubitaho none yiyemeje kubafasha no kubakorera ubuvugizi.

Ngo amaze gufasha abarwayi bo mu mutwe batatu abagurira mituweri, yanabajyanye kwa muganga i Ndera.

Kuba abafite indwara zo mu mutwe bandagaye ku muhanda hirya no hino bigaragaraza igihugu nabi; nk’uko Maniraho akomeza abishimangira. Agira ati “Kuba bariya barwayi bandagaye mu muhanda bitesha agaciro igihugu cyacu.”

Nubwo yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yarize arangiza amashuri yisumbuye mu icungamutungo akaba afite umuryango yise “Agape Youth Minisitries of Rwanda” ugamije gufasha abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komerezaho.None se umuntu yafasha ate ufite ubwo buryi ngo arye imiti umunsi ku wu ndi cyane cyane iyo yiga aba kw’ishuri?ko jyewe uwanjye ayirya ari murugo ariko kw’ishuri akambeshya ko ayirya hanyuma nkabimenya ari uko yituye hasi kubera ingaruka yatewa. no kunywa ibiyobyabwenge.Nzabigenze?

Humura yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka