Mamba: Ngo umusaruro mwiza w’ibigori no kwegerezwa ivuriro bizatuma batanga ubwisungane mu kwivuza 100%
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara buratangaza ko umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka wa 2015-2016 bazawuhigura 100% kuko bagize umusaruro mwiza w’ibigori, bakanegerezwa ivuriro rito (Poste de santé) mu Kagari ka Muyaga.
Abaturage ba Mamba ubusanzwe bavuga ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bayumva ko ari ubushobozi bubura rimwe na rimwe ariko ubundi na bo bumva buri muntu akwiye guhorana mituweri.
Mukamana Jeanne, umubyeyi ufite abana batatu, avuga ko kuri we kuba mu bwisungane mu kwivuza ari ukugira ubuzima bwiza kuko umuntu atarwara cyangwa ngo arwaze abure uko ajya kwa muganga.
Ati « Ubu umuntu ararwara akagenda agatanga amafaranga 200 bakamuvura kandi mbere umuntu yararindaga gutanga ibihumbi, ari na byo byatumaga bamwe bivuza magendu cyangwa bagahezwa mu nzu n’indwara barabuze ubushobozi. Mituweri ni ubuzima pe. »
Nzeyimana Alphonse, ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare, avuga ko kugira ubwisungane mu kwivuza byamufashije dore ko mu mwuga akora hari ubwo ahura n’impanuka, kugira ubwisungane mu kwivuza bikaba ari byo bimugoboka uko arwaye. Kuri we ngo buri muntu yagakwiye kubuhorana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Bede John, avuga ariko ko uyu mwaka w’imihigo basoje utabagendekeye uko babyifuzaga mu bwisungane mu kwivuza kuko bagejeje kuri 87% bari barahize 100%.
Ibi ngo byaturutse ku kirere cyabaye kibi abaturage ntibabona umusaruro mwiza ubafasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza.
Bede John ariko avuga ko uyu mwaka bawusoje neza umusaruro w’ibigori wabaye mwinshi ndetse ko binatewe n’ivuriro rito bubakiwe mu Kagari ka Muyaga, bizeye kuzahigura uyu muhigo 100% uyu mwaka.
Ati « Uyu mwaka dutangiye tuzesa uyu muhigo 100% kuko twabonye ivuriro mu kagari kari kari kure y’ikigo nderabuzima, kandi n’umusaruro w’ibigori wabaye mwiza mu makoperative abantu bazabona amafaranga.»
Kuba bageze kuri 16% by’abamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kandi bakiri mu ntagiriro z’umwaka w’imihigo 2015-2016, na byo ngo bibaha icyizere ko uwo muhigo bazawesa 100%.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|