Kwegerezwa ikigo nderabuzima byatumye batakivuza magendu

Abatuye mu murenge wa Minazi akarere ka Gakenke barishimira ikigo nderabuzima begerejwe, bakaba batagikora ingendo ndende cyangwa ngo bivuze magendo.

Mbere ntibyoroheraga umurwayi kwivuza kuko bakoraga ingendo ndende bajya kwivuriza mu mirenge ibegereye, ku buryo abenshi bahitagamo kujya kwivuza mu buryo bwa gakondo kubera gutinya gukora ingendo.

Uretse ingendo ndende bakoraga cyangwa bakivuza magendo, umurenge wa Minazi wari mu mirenge igira ubwitabire buce mu bwisungane mu kwivuza kuko abaturage bumvaga kugura mituweri batari buyivurizeho ntacyo byabamarir
Uretse ingendo ndende bakoraga cyangwa bakivuza magendo, umurenge wa Minazi wari mu mirenge igira ubwitabire buce mu bwisungane mu kwivuza kuko abaturage bumvaga kugura mituweri batari buyivurizeho ntacyo byabamarir

Byiyongeragaho ko umurenge wa Minazi wari mu mirenge igira ubwitabire buce mu bwisungane mu kwivuza, kuko abaturage bumvaga kugura mituweri batari buyivurizeho ntacyo byabamarira.

Mukarwasa Esperance utuye muri uyu murenge, avuga ko mbere bajyaga bazamuka umusozi bakamanuka uwundi bagiye kwivuza kuburyo byabavunaga cyane.

Agira ati “Twajyaga iriya mw’Icoko cyangwa tukajya iriya ku kirambo tukabona ari kure, uwaba afashwe n’ijoro ukaba ndetse utatinyuka no kujyayo uvuga uti ntabwo mugezayo kuko ntagerayo n’ijoro ariko hano na n’ijoro waza.”

Abatuye mu murenge wa Minazi akarere ka Gakenke barishimira ikigo nderabuzima begerejwe, bakaba batagikora ingendo ndende cyangwa ngo bivuze magendo.
Abatuye mu murenge wa Minazi akarere ka Gakenke barishimira ikigo nderabuzima begerejwe, bakaba batagikora ingendo ndende cyangwa ngo bivuze magendo.

Ndacyayisenga Andrew umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Minazi, asobanura ko abaturage batoroherwaga n’ingendo bakoraga bajya kwivuza, ku buryo harimo n’abagore batipimishaga mu gihe batwite kubera gutinya gukora urugendo rurerure.

Ati “Amavuriro yari kure ariko kuko nta vuriro bari bafite nuko nguko birwanagaho, ugasanga hari ikibazo cyane cyuko abagore bakundaga kubyarira mu rugo, bagakora urugendo bagiye kwa muganga bakabyarira mu nzira bananiwe, abandi ugasanga ntabwo bipimishaga uko bikwiye batwite, ahandi ugasanga bivuza muri magendo cyane, ubungubu ivuriro ryaratangiye abaturage bararyishimiye.”

Aho naho bapimira ibiro by'umwana akivuka.
Aho naho bapimira ibiro by’umwana akivuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Minazi Uwimana Focus, avuga ko kutagira ikigo nderabuzima byari byaratumye abaturage batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko umurenge wabo wazaga mu ya nyuma.

Ati “Mmbere yo gufasha abaturage nitwe cyafashije nk’abayobozi kuko kubona umuturage arwara akivuza kubuyobozi biba ari ikintu cyiza, byanatumye ku bwisungane mu kwivuza natwe tuboneraho birazamuka ubu bigeze kuri 95.3% kandi mbere ntabwo twigeze turenga muri 71%”.

Ikigo nderabuzima cya Minazi cyatangiye gukora kuwa 01/07/2015, gifite abantu 15 bita kubarwayi barimo abaforomo barindwi.

Gitanga serivise zose zitangirwa kwa muganga uretse ibijyanye na gahunda za Sida batabonera uburenganzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kugira ubuyobozi bwiza nicyo bivuga, ibi byose iyo bitaba ubuyobozi bwiza ntibyakabaye bihari

mugunga yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Ibi nibyo dushaka ni nabyo byiza! kwegerezwa ibikorwa byubuvuzi ,hehe nindwara za hato na hato, isuku oye!no mungo bikaba uko. Hehe nimpfu zabana nababyeyi byaterwa no gutinda kubona ubufasha .Ndabona bafite imbangukiragutabara. Minazi irasobanutse!Murakoze kutugezaho iyi nkuru. Dushimiye ababigizemo uruhare bose Imana ibahe umugisha.

Justine tuyi yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka