Koperative yiyemeje kuzamura umusaruro yishyurira mituweli abanyamuryango

Koperative y’abahinzi b’umuceri ba Cyunuzi (COOPRIKI) yatoye itegeko ryo kujya bishyurira abanyamuryango 3583 n’imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza ngo hazamurwe umusaruro.

Iyi koperative ikorera mu turere twa Ngoma na Kirehe, ihinga umuceri kuri hegitari 513 igasarura byibuze toni 2000,zifite agaciro ka miliyoni 500Frw ku ihinga rimwe.

Abahinzi b'umuceri ngo nubwo bakorera ahantu bakandurira maraliya cyane,hari abadatanga ubwisungane mu kwivuza.
Abahinzi b’umuceri ngo nubwo bakorera ahantu bakandurira maraliya cyane,hari abadatanga ubwisungane mu kwivuza.

Maniraguha Patric, umuybozi w’iyi koperative, asobanura ko aho bakorera ubuhinzi bw’umuceri ari ahantu hagaragara marariya nyinshi, akavuga ko kugira ngo umusaruro wiyongere bisaba ko buri munyamuryango agira uburyo bworoshye bwo kwivuza.

Avuga ko hari abanyamuryango n’ubundi bahabwaga amafaranga ngo biyishyurire ariko bakayakoresha ibindi, ariko ngo kuba bibaye itegeko koperative izajya ibishyurira mbere hanyuma amafaranga bayakatwe ku musaruro w’umuceri bizaca abatagiraga mutuweri.

Agira ati “Iyo abanyamuryango bacu bafite ubuzima umusaruro uriyongera.Ibyo dukora byose tubanza gushaka ubuzima bwiza bw’umunyamuryango abasha kwivuza byoroshye.Twakuyeho kuyabaha ngo biyishyurire,kuko byagaragaye ko hari abayabona bakayikoreshereza ibindi.”

Mu nama ya tariki 31 Ukuboza 2015, yahuje iyi koperative n’abayobozi b’umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma, abayobozi mu midugudu n’utugari n’abandi bafatanyabikorwa b’uyu murenge, iyi koperative yashimwe icyemezo yafashe.

Buhiga Josue, umuyobozi w’umurenge wa Murama avuga ko COOPRIKI ifite abanyamuryago benshi muri uyu murenge ko bizabafasha kujya besa neza umuhigo wa Mutuweli ubu bageze kuri 87% bagomba kugera ku 100%.

Ati “Twifuza ko muri Murama mu makoperative yose byaba umuco ko umunyamuryango mbere yo gushakisha ibindi byose agomba kubanza kwita ku buzima bwe n’umuryango we.”

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko bishimira itegeko ryafashwe ryo kujya abanyamuryango bose n’imiryango yabo bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza na koperative nk’inguzanyo,ngo kuko bizabafasha kutayakoresha ibindi nkuko byagendaga.

Bendantunguka Jean Piere ati “Nitwe twabyisabiye nk’abanyamuryango kuko kiriya gishanga kibamo maraliya nyinshi.Kubigira itegeko bizadufasha kuko bazajya bayatwishyurira mbere twishyure ku musaruro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka