Kayonza: Abakozi b’Ibitaro bya Gahini barasabwa kubaha umurwayi kuko ari we mukoresha wabo

Abakozi b’Ibitaro bya Gahini byo mu Karere ka Kayonza barasabwa kubaha umurwayi kuko ari we mukoresha wabo mukuru, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Muvunyi Alphonse tariki 16 Nyakanga 2015 ubwo ibyo bitaro byashimiraga abakozi babyo babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2014/15.

Ibitaro bya Gahini ni bimwe mu bitaro mu Rwanda biganwa n’abantu baturutse imihanda yose. Abatanga serivisi z’ubuzima ni bamwe mu bashobora guteza ibibazo byavamo n’urupfu mu gihe badatanze serivisi neza ku babagana.

Shyirambere wabaye indashyikirwa avuga ko abatuzuza inshingano zabo bakwiye kwikosora cyangwa bagasezera ku kazi.
Shyirambere wabaye indashyikirwa avuga ko abatuzuza inshingano zabo bakwiye kwikosora cyangwa bagasezera ku kazi.

Shyirakera Jacques, umwe mu bakozi b’ibyo bitaro bashimiwe kuba barabaye indashyikirwa yavuze ko bitamutunguye kuko ubusanzwe yitangira akazi ke uko abishoboye.

Nubwo hari abakozi bashimiwe kuba indashyikirwa, hari n’abandi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye nubwo atari benshi nk’uko umuyobozi w’ibitaro bya Gahini abyemeza. Abadatanga serivisi nziza ngo basa n’abatazi impamvu bari mu kazi, akabasaba kubaha umurwayi kuko ari we mukoresha wabo.

Abakozi b'Ibitaro bya Gahini babaye indashyikirwa bashimiwe n'ubuyobozi bwabo.
Abakozi b’Ibitaro bya Gahini babaye indashyikirwa bashimiwe n’ubuyobozi bwabo.

Ati “Abakozi bagomba kumenya impamvu bari hano [mu kazi] bakamenya umukoresha wabo. Umukoresha wa bo ni umurwayi kuko adahari nta mpamvu twaba turi hano. Ahawe serivisi mbi nyuma y’umwaka tukakira abantu 10 gusa kandi twakiraga 100 ku munsi, abakozi twabagabanya kuko batamenye umukoresha wa bo uwo ari we.”

Abakozi bashimiwe banenze bagenzi ba bo batubahiriza inshingano za bo, kuko ngo hari abigira ba ntibindeba mu kazi bigatuma hari abarwayi bashobora guhabwa serivisi itanoze. Shyirakera avuga ko abadatanga serivisi neza bakwiye kwikosora cyangwa bagasezera akazi kuko baba bica ubuzima bw’Abanyarwanda.

Abakozi b'Ibitaro bya Gahini barasabwa kubaha umurwayi kuko ari we mukoresha wabo mukuru.
Abakozi b’Ibitaro bya Gahini barasabwa kubaha umurwayi kuko ari we mukoresha wabo mukuru.

Ibitaro bya Gahini ni bimwe mu bitaro bimaze igihe kuko umwaka utaha bizaba byizihiza isabukuru y’imyaka 90 bimaze bibayeho.

Umuyobozi wabyo avuga ko zimwe mu nyubako za byo zitakijyanye n’igihe ku buryo na zo ngo hari igihe ziba imbogamizi ku mitangire ya serivisi nziza. Gusa mu bushobozi buke ibitaro bibona ngo bigerageza kubaka izindi nshyashya buhorobuhoro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Shyirakera Jacques gutanga service nziza kandi vubaa ntabwo ari ibya none abamutangira ubuhamya bwambere ni aho yakoraga mbere y’uko ajya Gahini kuri c.s ya Busasamana/Rubavu na nubu baracyamurira ndetse no kumuzirikana.nkaba musaba kutazadohoka ahubwo akazakomeza kurushyaho.

busasamana yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka