Kamonyi: Urujijo ku byiciro by’ubudehe rwatumye umubare w’abitabiriye ubwisungane mu kwivuza uba muto

Nyuma y’ukwezi umwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza utangiye, abamaze kubwitabira mu karere ka Kamonyi baracyari bake ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’urujijo abaturage bafite kubera mu byiciro by’ubudehe biherutse gusohoka.

Mu nteko rusange y’akarere ka Kamonyi yateranye tariki 10 Kanama 2015, igahuza abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi, yabagaraagaje ko biri kubangamira umuhigo w’akarere wo kwitabita 100%.

Shyaka Hassan yavuze ko abaturage bagize urujijo ku byiciro.
Shyaka Hassan yavuze ko abaturage bagize urujijo ku byiciro.

Uyu mwaka abitabiriye gutanga gutanga amafaranga ya mituweli bagera ku kigereranyo cya 36%, mu gihe umwaka warangiye ubwitabire bugeze kuri 98%, nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice yabitangaje.

Mu mpamvu ziteza ubwitabire bukwe zitangwa n’abakuru b’imidugudu bakora ubukangurambaga bwa buri munsi, harimo ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe byasohotse birimo amakosa bituma abahinduriwe ibyiciro bakayoberwa umubare w’umusanzu bishyura.

Shyaka Hassan umukuru w’umudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Karengera mu murenge wa Musambira, avuga ko mu gukora ibyiciro by’ubudehe bishya, hari abaturage bisanze mu byiciro batashyizwemo na bagenzi ba bo mu nteko rusange bagira impungenge zo kumenya neza umusanzu bagomba gutanga.

Mu nama ubuyobozi bwagiye bukorana n’abaturage basobanuriwe ko mu gihe ibyiciro bashyizwemo bigikosorwa, kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakurikiza ibyiciro babarizwagamo mu mwaka ushize.

Abakuru b’imidugudu biyemeje ko bagiye kufasha mu kuzamura iyo mibare, nyuma yo kwerekwa aho imirenge ihagaze kuko uwa Rukoma uza ku mwanya wa mbere n’ubwitabire bwa 45% naho Karama ikaza ku wa nyuma na 15%.

Hagaragajwe kandi n’ikibazo cy’abatanga imisanzu babinyujije mu bimina, bagatinda kubona amakarita yo kwivurizaho bategereje ko umukozi ushinzwe Ubwisungane mu kwivuza azandikira ikimina cyabo.

Umwe mu bakuru b’imidugudu yo mu murenge wa Nyarubaka, yasabye ko hanozwa imikorere y’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza kuko ngo bigaragara ko umwe adahagije.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka