Burera: Umwaka wa 2013 urangiye 73% ari bo bamaze gutanga umusanzu wa Mitiweri

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umwaka wa 2013 urangiye abaturage bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) babarirwa kuri 73%. Ngo ariko hari ingamba zafashwe kuburyo mu ntangirizo z’umwaka wa 2014 abo basigaye nabo bazayatanga.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko muri Mutarama 2014 bazakora ku buryo umusanzu wa Mitiweri y’umwaka wa 2013 uzarangira ubundi hagatangira gutangwa iy’umwaka wa 2014.

Uwambajemariya avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho bazifashisha ingamba zitandukanye zirimo kumenya abataratanga umusanzu wa Mitiweri ubundi bakabegera bakamenya impamvu batarayitanga.

Agira ati “Abo tuzasanga bafite impamvu z’ubukene ariko bafite imyumvire myiza, tuzabahuza na SACCO noneho abandi tubona wenda atari ikibazo cy’ubukene ari imyumvire itari myiza birumvikana hari itegeko rya Mitiweri, ubundi ni ryo dukurikiza.”

Ngo usibye ibyo kandi hazarebwa niba abakene badashobora gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza harebwa uburyo bahabwa imirimo mu mirenge batuyemo bityo bagahembwa nabo bakatunga Mitiweri.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko hafashwe ingamba kuburyo mu ntangiriro ya 2014 abataratanga umusanzu wa Mitiweri bose bazawutanga.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko hafashwe ingamba kuburyo mu ntangiriro ya 2014 abataratanga umusanzu wa Mitiweri bose bazawutanga.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko batangiye kubona akamaro ko gutanga umusanzu wa Mitiweri ngo kuburyo basigaye bibwiriza bakawutanga nta muyobozi urinze kubibahatira. Ngo abatarumva akamaro kayo ni ukunangira; nk’uko Ndayambaje Jean Pierre, umwe muri abo baturage abisobanura.

Agira ati “Ibya Mitiweri byo abaturage bamaze kubisobanukirwa nta muturage ukijya guhagararwa hejuru ngo ari kubazwa Mitiweri. Bamenye akamaro kayo…abantu basigaye babyibwiriza ukabona umuturage yarangije gutangira umuryango we wose nta kibazo.”

Abadatanga Mitiweri kandi bafite ubushobozi bwo kuyitanga bahanwa n’Itegeko n° 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza.

Iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 60 rivuga ko: Ahanishwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi bitanu (5000Frw) kugeza ku bihumbi cumi (10.000Frw), umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa, udafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Iyo ngingo kandi ikomeza ivuga ko: Ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku minsi mirongo cyenda (90) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw), umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

sinzi aho Musanze ihagaze ugereranyije nutundi turere gusa njye ndabona uwo mubare ukiri hasi gusa nanone nkibaza impamvu umuturage udatanga mituelle kandi ariwe ifitiye akamaro bikanshanga cyane, ari ikibazo cy’ubukene aho birumvikana ariko ari ikibazo cy’imyumvire nabasabira igihano kirenze icyo.

Delphine yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

nintambwe ikomeye ariko nanone haracyabura umwaka wakarangiye bageze nibura kuri 90% ariko iyi ntambwe niyo kwishimirwa gusa hakanareba ikibura ngo bibi ijana kwijana

matata yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka