Uru rubyiruko ruturuka muri Canada, Ububirigi, Amerika, mu Rwanda n’ahandi rwakusanyije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’igice bayagenera mituweri z’abatishoboye mu Murenge wa Gihombo, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015.
Abo baturage bavuga ko bakennye cyane ku buryo byari bibagoye kubona amafaranga yo kwivuza kuko bamwe ari inshike abandi bakaba ari imfubyi ndetse hakabamo n’abafite ubumuga butandukanye n’abasaza.
Umwe muri bo yagize ati “Ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu watwibutse sinatekerezaga ko nzivuza ariko ubu ngize icyizere ko nzabaho,ndanezerewe bikomeye”.
Lilianne Iradukunda umwe mu batangije iki gikorwa cy’urubyiruko rwitwa “Agaciro Generation”, atuye muri Canada.
Yemeza ko ari igikorwa gikwiye gutekerezwa na buri Munyarwanda wese ukunda igihugu, akavuga ko ibikorwa nk’ibi ari byo bizatuma u Rwanda rutera imbere.
Yagize ati “Twabonye ko aka karere gakennye kandi hari abaturage batabona ubwisungane mu kwivuza. Niba dushaka kugira igihugu gifite agaciro dukwiye kugira abaturage bafite imibereho myiza”.
Kagabo Jaques, uhagarariye ‘Agaciro Generation’ avuga ko urubyiruko rufite inshingano yo gushyigikira gahunda z’iterambere u Rwanda rugezeho imiyoborere yiza igakomeza gutera imbere mu ngeri zose.
Agira ati “Ibyo dukora byose tubikesha imiyoborere myiza. Ni twe tugomba gusigasira uyu musingi w’iterambere,nidushyira hamwe nta kizatunanira.
Ni yo mpamvu twahisemo ‘Agaciro Generation’ nk’abahisemo guha u Rwanda ako gaciro rukwiye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Leonard, yasabye ko ubukangurambaga mu bwisungane bwakomeza uyu mutima wo gufashanya ugakomeza.
Yagize ati “Jenoside yashegeshe bikomeye uyu murenge, urimo abatishoboye benshi kuri 51%, nidufatanya tuzazamuka n’ubwitabire bushoboke”.
Agaciro Generation ihuza urubyiruko 78 rugenda rwiyongera mu Rwanda no mu mahanga, bakaba bateganya kuzakomeza gutanga umusanzu wabo mu bwisungane,mu kurwanya imirire mibi, uburezi n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|