Abafite imishinga y’udushya mu buvuzi aya mahirwe ntabacike

Ku nshuro ya kabiri, Ikigo cya Johnson & Johnson cyatangije amarushanwa yo guhanga udushya muri siyansi yiswe “Africa Innovation Challenge 2.0”, aho abafite imishinga myiza bashobora kuzatsindira ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika bakanakurikiranwa (Mentorship) kugeza bagejeje imishinga yabo ku isoko.

Ayo marushanwa azahuriramo Abanyafurika, bafite imishinga cyangwa ibitekerezo byateza imbere ubuzima bw’Abatuye Afurika, nk’uko bitangazwa na Josh Ghaim, uhagarariye ikoranabuhanga mu kigo cya Johnson & Johnson.

Agira ati “Ubwiyongere bw’ibigo bifasha guhanga udushya muri Afurika byatumye ba rwiyemezamirimo bahanga udushya dukemura ibibazo by’imiryango yabo bagenda baba benshi. Intego yacu ni ukugira ngo na twe dutere inkunga abo ba rwiyemezamirimo kugira ngo ibyo bahanga bikomeze bitange umusaruro.

Yakomeje agira ati “Africa Innovation Challenge 2.0 itanga amahirwe ku bahanga udushya dufitiye umuryango bakomokamo akamaro.”

Seema Kumar, visi perezida muri Johnson & Johnson ushinzwe udushya, ubuvuzi rusange n’ihanahanamakuru muri siyansi, avuga ko basanzwe bakorana na ba rwiyemezamirimo mu kubafasha guhanga udushya two gukemura ibibazo by’ubuvuzi.

Avuga ko ari muri urwo rwego bashyizeho amarushanwa ya “Africa Innovation Challenge 2.0” kugira ngo afashe mu gukemura ibibazo byugarije Afurika mu buvuzi ariko kandi anashyigikire ba rwiyemezamirimo mu bikorwa byabo.

Bimwe mu byo abifuza guhatana muri ayo marushanwa basabwa, harimo kuba bagaragaza uko udushya twabo tuzagira akamaro k’igihe kirekire kandi tukagera ku bantu benshi.

Abahatana bemerewe gukora ku giti cyabo cyangwa kwishyira hamwe nk’ikipe. Udushya twashyizwe mu irushanwa tuzasuzumwa n’akanama kabishinzwe kakazaba ari ko kazagena abatsinze.

Umunyarwanda wumva ko afite agashya mu buzima akaba yifuza guhatana muri ayo marushanwa, yasura urubuga rwa Africa Innovation Challenge.

Tariki 16 Mutarama 2019, kwinjira mu bahatana bizafungwa ku mugaragaro, abatsinze bakazatangazwa mbere y’uko umwaka wa 2019 usoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka