Umwarimukazi wagiye kwivuza impyiko mu Buhinde, amafaranga yamubanye make

Nikuze Vestine wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro wagiye kwivuza impyiko ebyiri mu Buhinde, amafaranga yamubanye make.

Uyu mwarimukazi wafashwe n’impyiko 2 mu mwaka wa 2014, yavuye mu Rwanda tariki ya 3 Ukuboza 2015 ajyana na murumuna we wamwemereye kumuha impyiko imwe.

Nikuze yarapimwe, abaganga basanga agomba kubanza kwiteza inshinge za miliyoni 9 z'amanyarwanda.
Nikuze yarapimwe, abaganga basanga agomba kubanza kwiteza inshinge za miliyoni 9 z’amanyarwanda.

Bageze mu Buhinde, abaganga bamusanganye indi ndwara mu maraso, isaba ko abanza guterwa inshinge zo kuyivura mbere y’uko abagwa.

Ibi byatumye ku mafaranga miliyoni 15 y’amanyarwanda yasabwaga mbere, hiyongeraho ay’inshinge 4 bamubwiye bazamutera zihwanye na miliyoni 9 z’amanyarwanda; akaba avuga ko hakenewe ubwitange bw’Abanyarwanda, bagakomeza kumufasha, akivuza agakira.

Aganira na Kigali Today ku murongo wa telefoni igendenwa, Nikuze yagize ati "Jye na murumuna wanjye uzampa imyiko imwe twageze hano mu Buhinde amahoro ariko amafaranga yabaye make kuko basanze hari inshinge bazantera zihwanye na miliyoni 9."

Nikuze yakomeje agira ati "Ndasaba Abanyarwanda gukomeza kuntera inkunga, kugira ngo ndebe ko nakivuza nkakira; kuko nubundi n’andi ni bo bayatanze."

Aho yivuriza mu Buhinde, ngo bazamubaga abanje gutanga miliyoni 9 z'inshinge.
Aho yivuriza mu Buhinde, ngo bazamubaga abanje gutanga miliyoni 9 z’inshinge.

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko ibi byabaye kuri uyu mwarimu bibabaje ariko akavuga ko igikorwa cyo kumutabariza yanatangije, agomba kugikomeza, aho asaba abaturage kongera gushaka miliyoni 9 zisabwa, nk’uko banashatse miliyoni 15 yasabwaga mbere.

Byukusenge ati "Nikuze yageze mu Buhinde, bamusaba andi mafaranga asaga miliyoni 9 kubera inshinge azaterwa; ubwo rero icyo dusaba ni uko abantu bakongera gutanga umusanzu kugira ngo twuse ikivi twatangiye."

Nikuze Vestine nk’uko abitangaza, ubu ngo ubuzima bwo mu Buhinde burakomeye kuko bikodeshereza inzu yo kubamo bakanitekera, we na murumuna we.

Igikorwa cyo kwivuza izo mpyiko 2 muri rusange ngo kizarangira gitwaye miliyoni zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nyakubahwa maire wa karongi uzaze no mungororero turebe ko naho twahakura duke natwe turi abaturanyi bahafi form karongi

john yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

numero za compte ya NIKUZE zishyizwe ahagaragara byakorohera abafite ubutabazi kuba bagira icyo bakora.

Charles yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

Imana imworohereze shenge amakuru ye ntitwayaherukaga ariko jye ndabaza Minisante buriya ntacyo yamufasha? rwose ababizi mugerageze kuko ntacyo twaba twarakoze adakize Imana ibakoreshe mwese

umucyo yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

nyabuneka nimusenyere umugozi umwe mufashe uwo murezi kuko ubuzima burahenda kandi afite akamaro kanini cyane kuko nibo batuma tuba abo dushaka kubabo.

iradukunda emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

Utwoherereze compte ufite agafashanyo nubwo kaba gato amufashe

Etienne yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Nukuri ubutabazi kuri uyu muvandimwe ni ngombwa kiko nubundi ibyakozwe mbere byaba bipfuye ubusa

alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Nukuri ubutabazi kuri uyu muvandimwe ni ngombwa kiko nubundi ibyakozwe mbere byaba bipfuye ubusa

alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka