Aya makuru yamenyekanye ahagana mu masaha ya sa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 6/3/2015, ubwo aba bakozi b’ikigo cya mitiweli bamaraga amasaha arenga abiri bahatwa ibibazo na Polisi nyuma bagahita batabwa muri yombi.
Bazize kuba hari imisanzu yaburiwe irengero nyuma y’uko mu minsi ishize hakozwe ubugenzuzi bw’imari muri iki kigo bagasanga barabuze imwe mu misanzu y’abaturage, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Spt. Emmanuel Hitayezu.
Yagize ati “Uwari umuyobozi w’ikigo cya mitiweli mu karere ka Rutsiro n’umucungamutungo wacyo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango, aho bakekwaho kunyereza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza tukaba tugikora iperereza ngo turebe n’abandi baba barabigizemo uruhare.”
Umuvugizi wa Polisi yihanangirije abashaka gukoresha amafaranga cyangwa imitungo ya leta mu nyungu zabo bwite, kuko iyo bahamwe n’icyaha bakurikiranwa n’amategeko.
Gufungwa kw’aba bakozi kuje nyuma y’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Paul, yabwiye abafite aho bahuriye n’imisanzu ya Mitiweli ko uzashaka kunyereza iyo misanzu atazihanganirwa, mu nama yabahuje nawe tariki 06/2/2015.
Akarere ka Rutsiro kakomeje kuza mu twa nyuma mu gihugu mu bwitabire muri Mitiweli hakibazwa impamvu zitandukanye zaba zibitera. Ariko nyuma yo gufata ingamba zo gukumira abanyereza ayo mafaranga ya Mitiweli ubu ubwitabire bugeze kuri 63%.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amafranga ni ibiryo bihihe. Utarabura amafranga n’ubwo yaba aye nkanswe ay’abandi nabatere ibuye. Ntawe utayazira, gusa niba hari ayo bariye bayasubizeho niba kandi barengana ibyo ni naturel ku muntu wese uri ku isi.
Bihangane sinabangaga