Rulindo: Avuga ko ashobora kuvura amavunja yananiranye gukira

Nshimiyimana Jean Nepo utuye mu karere ka Rulindo avuga ko ashobora kuvura ya mavunja yananiranye, ayo Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo ni amarogano, cyangwa ngo umuntu yayatererejwe n’abazimu.

Aragira ati “njye nzi kuvura amavunja cyane muri aka karere ntekereza ko nta muntu undusha. Nkitangira kuyavura nabonaga abantu benshi baza kuyivuza kandi koko nkabona bayarwaye, ariko uko iminsi igenda ishira bagenda bagabanuka. Iki ni ikinyereka ko nzi kuvura amavunja.”

Uyu muvuzi wa Gihanga n’ubwo avuga ko afite umwihariko mu kuvura amavunja, si yo yonyine avura kuko avuga ko avura n’izindi ndwara nyinshi.

Nshimiyimana yemeza ko avura amavunja yananiranye.
Nshimiyimana yemeza ko avura amavunja yananiranye.

Yagize ati “mvura indwara zitandukanye kandi mbifitiye ubushobozi. Mvura ibimeme, igicuri, nyabingi, imvuvu zabaye akarande hamwe usanga umuntu yomoka ibintu bimeze nk’ifu mu mutwe. Nabanje mvura abo mu karere ka Rulindo, ariko ubu naguye ubuvuzi bwanje.”

Akomeza avuga ko ajya no kuvura abandi Banyarwanda bo mu gihugu hirya no hino kandi abenshi ngo baza kumushimira bavuga ko bakize.

Nepo kandi avuga ko akenshi usanga amavunja aterwa n’umwanda, bityo akaba agira inama abantu batuye mu byaro kwita ku isuku.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

where is their full address?

yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka