Nyagatare: Yahoo Express yishyuriye Mituweli abatishoboye 300

Kompanyi itwara abagenzi Yahoo Express yishyuriye abatishoboye 300 mu karere ka Nyagatare ubwisungane mu kwivuza.

Ngabo Jean Baptiste umuyobozi w’iyi sosiyete avuga ko kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, ari ugufasha abaturage ari nabo bakiriya babo kugira ngo bivuze neza. Yongeraho ko ari no mu rwego rwo gushyigikira gahunda za leta.

Yagize ati “Ntabwo ari ukureshya abagenzi. Ni ugufasha abantu b’aho dukorera kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Ni ukunganira Leta muri gahunda yayo y’ubuvuzi kuri bose.”

Yahoo Car Express imaze igihe kinini itwara abagenzi mu karere ka Nyagatare, aho imodoka zayo buri munsi zihaguruka Nyagatare zerekeza I Kigali.

Bahereye ku batishoboye 300 bo mu mirenge itatu ariyo Nyagatare, Rukomo na Mimuri.Buri murenge bishyurura abantu abantu 100.

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, yavuze ko iyi nkunga izagera kubo igenewe.

Yavuze ko umurenge ayoobye wari ku kigereranyo cya 78% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, akavuga ko bigiye kwiyongera. Yavuze ko abazishyurirwa ari abari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bigaragara ko batishoboye koko.

Ayo mafaranga yahise ashyirwa muri Sacco z’iyi mirenge, ubuyobozi bukazashyikiriza izi Sacco urutonde rw’abarebwa n’iyi nkunga nyuma.

Akarere ka Nyagatare kageze ku kigereranyo cya 72%a mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

SEBASAZA Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka