Barabitangaza mu gihe hasigaye amezi atanu ngo bagaragarize imihigo muri rusange bahiguye imbere ya perezida wa Repubulika.
Nyirabagurinzira Jacqueline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bakiri kuri 72% gusa kandi ngo ukabona abaturage bamwe basa n’abinangiye gutanga iyo misanzu.
Agira ati “Mu byukuri intego yacu twari twarihaye y’uko abaturage bacu bazatanga Mitiweli ijana ku ijana tubona itakigezwe ho kuk ubu turi kuri 72% gusa kandi ukabona bamwe rwose barinangiye.”
Bamwe mu baturage batuye muri aka karere, bavuga ko kudatanga imisanzu akenshi biterwa n’amikoro macye, bitewe n’uko ayo bakorera ari ayo kubatunga gusa kubera umusaruro utari mwiza babonye uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo witwa Mugabo Ildephonse.
Ati “Hari igihe mudugudu aza gukangurira umuntu wenda yanaburaye kandi twumva ibyiza bya mitiweli ariko amikoro macye aratubangamira noneho byahumiye ku mirari uyu mwaka twahinze dutinze ubu bamwe niho turi gusarura.”
Ntakaburimvano petero utuye mu murenge wa Gihango we ati “Ahubwo sinzi ukuntu abana nzabohereza ku mashuri, kuko n’ubwo biga mu mashuri abanza ariko bakeneye imyambaro y’ishuri n’amakaye. ubwo se natanga mitiweli gute no kurya rimwe biba ikibazo?"
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|