Ngoma: Barashimira ingabo z’u Rwanda zibaruhuye kwivuriza kure

Abatuye imirenge ya Rukumbeli na Mugesera mu Karere ka Ngoma barashima ingabo z’igihugu(RDF) nyuma yo kubegereza amavuriro mato ya Poste de Santé bakaruhuka kwivuriza kure.

Izi Postes de Santé zubatswe mu tugari twa Ntovi mu Murenge wa Rukumbeli ndetse no mu Kagari k’Akabungo mu Murenge wa Mugesera zuzuye zitwaye miliyoni zirenga 20 zatanzwe na RDF.

Abaturage bashimira Ingabo z'u Rwanda kubera ko zabegereje amavuriro.
Abaturage bashimira Ingabo z’u Rwanda kubera ko zabegereje amavuriro.

Kuri uyu wa 08 Mutarama 2016 ubwo izi Postes de Santé zatahwaga ku mugaragaro, abaturage bagaragaje ko ubundi bivurizaga kure.

Nyiransabimana Theresie, utuye mu Kagari k’Akabungo, avuga ko ubudi bivurizaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyange barinze kwambuka Ikiyaga cya Sake mu bwato kandi bakoze urugendo rurerure.

Yagize ati” Ubundi byadusabaga kwambuka ikiyaga,bikadusaba nk’amasaha atatu bigatuma tujya kwivuza twarembye. Kugera kuri iri vuriro byansabye iminota itanu gusa.”

Abo mu Kagari ka Ntovi mu Murenge wa Rukumbeli, bo bavuga ko bakoraga urugendo rugera rw’ibirometero birindwi bajya kwivuza ndetse ngo hakaba nubwo bibasaba kujya kwivuriza mu karere k’abaturanyi ka Bugesera bikabagora kuko ari kure.

Bafungura ku mugaragara rimwe muri ayo mavuriro.
Bafungura ku mugaragara rimwe muri ayo mavuriro.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera Col.Bertin Mukasa Cyubahiro wari uhagarariye RDF muri iki gikorwa yavuze ko mu gihugu hose ingabo zimaze kubaka amavuriro nk’ayo menshi ndetse ko bateganya kuhubaka arenga 10 mu Karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kirenga Providence, yasabye abaturiye aya mavuriro kwitabira kugura mutuweri bose kugira ngo ivuriro begerejwe rizarusheho kubafasha bivuza hafi kandi bivuriza make.

Muri aya mavuriro yose ayatshywe, hagaragajwe imbogamizi z’amazi n’umuriro bikiyari kure kandi bikenerwa mu kunoza service z’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twurashima

claude yanditse ku itariki ya: 21-07-2018  →  Musubize

ni byiza cyane ingabozu Rwanda turazishimira turasabako ntatwe rugenda batwubakira posts de sante kuko kugera rwintashya biratuvuna

claude yanditse ku itariki ya: 21-07-2018  →  Musubize

Ingabo zacu koko zikomeje kuba umusingi w’iterambere n’imibereho y’abanyarwanda. Nzahora mbigiraho ndetse ntoze n’abato kubigiraho. Ni yo mpamvu nemera ko uRwanda ruhawe ubuyobizi bwa Union Africaine, umugabane wacu ntiwazongera gusuzugurwa na ba Rugigana. Abashinzwe Panafricanisme mu Rwanda bige uburyo uRwanda rwahabwa ubuyobozi bwa Union Africaine maze abanyarwanda duhe Afrika yose umurongo. Ndabashimiye.

Niyiheta Augustin yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka