Nemba: Abagana ibitaro ntibishimira gusabwa kwigurira imiti baratanze MUSA

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke bavuga ko batishimira uburyo bahabwa serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Nemba bakoresheje ubwisungane mu kwivuza (MUSA), kuko bemeza ko basuzumwa nyuma bakandikirwa kujya gushaka imiti hanze kandi iba ihenze kurusha uko bayibonera kwa muganga dore ko baba bafite ubwishingizi.

Uku kwandikirwa imiti bagasabwa kujya kuyigurira ngo bituma hari abahitamo kwisubirira mu ngo zabo bakaryama kuko baba badafite amafaranga ahagije yo kugura iyo miti muri za farumasi (Pharmacy) z’abikorera.

Daniel Rucyeramihigo wo mu Murenge wa Gakenke avuga ko kwandikirwa kujya gushaka imiti hanze baba basebeje MUSA kuko baba batubahirije amasezerano baba baragiranye n’abaturage.

Agira ati “iyo umuntu amaze gutanga ibizami noneho bakamubwira ko ajya kugurira imiti muri farumasi navuga ko mituweri (MUSA) baba bayisebeje kuko ukuntu baba bayisebeje urumva ko icyo bakagombye kuba bagukoreye ntabwo baba bagikoze, ahubwo bakakwohereza ahandi mutagiranye n’amasezerano abo wagiranye nabo amasezerano ntibakugirire akamaro bakakwohereza ahandi”.

Abaturage ntibishimira ko basabwa kwigurira imiti ibahenze mu bacuruzi bikorera kandi bafite ubwishingizi bwagakwiye kuyibagurira.
Abaturage ntibishimira ko basabwa kwigurira imiti ibahenze mu bacuruzi bikorera kandi bafite ubwishingizi bwagakwiye kuyibagurira.

Speciose Nyirarubanza wo mu Murenge wa Kamubuga ngo we abona gutanga mituweri no kutayitanga byose ari kimwe bitewe n’uko n’ubundi iyo bagiye kwivuza boherezwa gushakira imiti hanze.

N’uburakari bwinshi ati “jyewe ku giti cyanjye kubeshya ni kubi, nayitanga ntayitanga mituweri nta mumaro njyewe imariye mu gihe ntagomba kugenda ngo mvuge ngo ndwaye indwara iyi n’iyi ngo natanze mituweri ngo ariko bampe umuti, ahubwo ni ukuvuga ngo jya muri farumasi noneho jye nabireba n’ingufu zanjye nkeya, guta igihe nkaba naborera no mu rugo”.

Icyo aba baturage basaba ni uko kwandikirwa gushaka imiti hanze byacika ubundi hakubahiriza amasezerano ku buryo umuntu atanga mituweri akavurwa neza byaba bidashobotse bakoherezwa ahandi bari bubashe gukemurirwa ibibazo baba bafite.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba bivugwaho iki kibazo, Dr. Jean Baptiste Habimana ntiyemeranya n’aba baturage kuko avuga ko imiti y’ibanze minisiteri y’ubuzima iyibaha.

Ati “ku bitaro bya Nemba icyo kibazo ntagihari rwose, kubera ko kuva cyera twari tuzi ko nta mafarumasi ahari imiti ishoboka yose tugerageza kuyishyira hano muri farumasi yacu kandi minisiteri igena imiti ikurikije urwego rw’ivuriro. Ni ukuvuga ngo nkatwe kuko ari ibitaro by’akarere hari miti bagena bumva ko twakagombye kuba dufite”.

Gusa ngo n’ubwo bidakunze kubaho ariko hari igihe bashobora guhura n’ikibazo kidasanzwe ku buryo muganga ashobora kwandika umuti ntawo bafite bikaba ngombwa ko umuntu ajya kuwugura muri farumasi zigenga.

Abaturage bavuga ko ubusanzwe badakunze kwitwaza amafaranga arenze 1000 iyo bagiye kwivuza kuko baba bazi ko bari bucibwe make bitewe na mituweri, ngo kwoherezwa kugurira imiti haze rero bituma bahendwa kandi ntayo baba bafite yo kuyishyura bagahitamo kurembera mu rugo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abazungu baragiye ubu ni ugutangira kwigira uretse se iNemba hari hagikanyakanya ahantu ubu wakwivuza bakaguha imiti ni hehe ,byatangiye batuvurira ubusa badukuye ku muravumba none baragiye turabiosubiraho ndabarahiye ’’IYO .....UWAHEKWAGA ARIGENZA’’

tamali yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ibitaro bya Nemba barabibeshyeye cyane rwose.Imiti barayifite ahubwo wabona ari bake na bake baba bandikiwe umuti nk’umwe cg ibiri idahari ariko rwose twese baratuvura bakaduha imiti.
Ahubwo iyo Mutuelle barimo bavuga ngo bagiranye amasezerano, njya numva ngo ntiyishyura ayo abarwayi baba baherewe imiti ngo ibyo bigatuma abakozi b’ibyo bitaro badahembwa. DORE NK’UBU NGO NTIBARAHEMBWA UMUSHAHARA W’UKWA 12/2014, NTA KUNSI GAKURU BATAMIYE NK’ABANDI KA NOHERI N’UBUNANI.None bariya nabo ngo ntibabaha imiti!!!! Aba baganga ahubwo ndabasabira gukomeza kwihangana n’ubukene bafite, bakomeze batuvure n’ubwitange basanganywe, wenda bazageraho bahembwe n’ubwo za BANKI zirabirenza kubera inguzanyo ziri kudindira kubera kudahembwa.

Muhakanyi Leonidas yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

abaturage bakeneye ibisobanuro bihagije kubijyanye na musa na service bagombwa ndetse nibyo abaganga bita ordonannce medicale.umuyobozi w;ibitaro yabivuze neza.nakongeraho ko umurwayi bashobora kumuha ord med pour acheter les medicament dans les pharmacies privees igihe akeneye umuti udasanzwe cg se utaboneka ku rwego rw;ibitaro by;akarere.bitewe n;uburwayi bwe.

malachie yanditse ku itariki ya: 11-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka