Matimba: Abanyeshuri ba Hillside barasaba gushakirwa abajyanama kugira ngo batazongera kugira ihungagana

Nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri ba Hillside High School Matimba bafatiwe n’ihungabana ( Mass Hysteria), bane muri bo bagasubizwa iwabo mu rugo, abanyeshuri biga muri icyo kigo barifuza ko bagira abantu baba hafi mu bujyanama (psychologists) kugira ngo batazongera guhura n’iki kibazo.

Umunyeshuri wa mbere wafashwe n’ihungabana yafashwe ku wa 27 Kamena 2015. Bagenzi be bakundaga kugendana ndetse n’uwo begeranije uburiri na bo bahita bafatwa.

Gusa ngo bose bageraga kwa muganga bagahita bakira bagasubira mu kigo. Umwe mu bahuye n’iri hungabana ndetse akaza koherezwa iwabo mu rugo, we na bagenzi be 3, ku wa 30 Kamena dore ko ari yo nama muganga ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Nyagatare yari yatanze. Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2015 twasanze mu kigo yagarutse kwiga. Yemeza ko yakize neza kandi yiteguye gutangira amasomo uko bisanzwe.

Kubera ko yafashwe bitewe n’ubwoba yagize amaze kubona mugenzi we begeranije uburiri yituye hasi, asaba ko bahabwa abantu baba hafi mu buryo bw’ubujyanama kugira ngo batazongera guhura n’iri hungabana.

Agira ati “ Nabonye mugenzi wanjye twegeranije uburiri aguye, ngira ubwoba ntangira kuribwa umutwe, ibyakurikiyeho simbizi nisanze kwa muganga. Badushakire abajyanama kuko uhuye n’ikibazo ukabona ukuganiriza byakumara ubwoba, iki kibazo cyashira.”

Ubu busabe bw’abanyeshuri ariko ngo bwatekerejweho nyuma y’inama abaganga bari batanze. Mutamba Antoine, umubyeyi akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Hillside High School, avuga ko batangiye gushaka umuganga ufite ubumenyi mu bijyanye n’ubujyanama kugira ngo ajye ahora hafi y’abanyeshuri.

Uretse umukozi uzaba ushinzwe ubujyanama, ubu ngo banafite gahunda yo gushaka ababyeyi bakuze bazajya baza kuganiriza abana nibura rimwe mu cyumweru kugira ngo bibarinde kwigunga.

Ikindi ubuyobozi bw’iri shuri bwatangiye gukora ni uko bwamaze gushyiraho ikigega gifasha abana batagira ababasura ku ishuri kugira umunsi wo gusura n’ugera bajye bagurirwa impano ndetse babashakire ababyeyi babaganiriza kugira biyumve ko batari bonyine. Mass hysteria ubundi ngo iterwa no kwiheba, umunaniro, kwigunga, ubwoba n’agahinda umuntu atashoboye kwihanganira.

Abana bari bafashwe n’iyi ndwara muri rusange bari 12. Bane muri bo bari babaye boherejwe mu rungo kugira ngo bakire neza. Ubu 3 bagarutse mu masomo umwe niwe utaragaruka ariko nawe ngo biteganijwe ko icyumweru kitarangira ataraza ngo kuko amerewe neza.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka