Kayonza: Barataka kubura imiti ya Maraliya MINISANTE ikemeza ko itigeze ibura

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karama mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutabona imiti ya maraliya iyo bagiye kwivuza, nyamara Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ikavuga ko iyo miti itigeze ibura.

Ntibisanzwe ko umurwayi ajya kwivuza bamara kumusuzuma bakamubwira ngo atahe azagaruke gufata imiti, ariko ibi birasa nk’ibimaze kumenyerwa n’abaturage bivuriza muri icyo kigo nderabuzima kuko umurwayi ngo ashobora kumara icyumweru cyose ategereje guhabwa imiti ya marariya atarayibona, nk’uko bamwe mu bivuriza muri icyo kigo nderabuzima babihamirije Kigali Today.

Rimwe na rimwe ngo hari ubwo umurwayi agera ku kigo nderabuzima arembye cyane bigatera isoni abaganga kumubwira ngo atahe azagaruke gufata imiti. Iyo byagenze gutyo ngo hari igihe umuntu mukuru ahabwa ibinini bya Coartem by’abana batoya ariko na byo ngo usanga nta cyo bifasha umurwayi.

Bamwe mu bakozi b’icyo kigo nderabuzima nubwo baterura ngo babivuge bigaragara ko bafite ikibazo cyo kutagira imiti ya maraliya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John we avuga ko ubukana bw’icyo kibazo burenze ubushobozi bw’akarere. Yemeza ko farumasi y’akarere ifite amafaranga ariko yabuze aho yagura iyo miti, kuko iyo minisiteri y’Ubuzima yari yatumije yahise ishira mu gihugu kubera ubukana bw’icyorezo cya maraliya kimaze iminsi kigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mugabo yemeza ko Farumasi y'akarere ifite amafaranga ariko ngo yabuze aho igura imiti ya Maraliya.
Mugabo yemeza ko Farumasi y’akarere ifite amafaranga ariko ngo yabuze aho igura imiti ya Maraliya.

Gusa ngo umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa 03/2015 wanzuye ko iyo miti igomba gutumizwa vuba kugira ngo abaturage badakomeza guhura n’ikibazo.

Kugeza ubu ababuze imiti ya maraliya kwa muganga iyo bafite ubushobozi ngo bajya kuyigurira muri za farumasi zigenga, ariko izo usanga ziyifite muri ako karere na zo ngo ni mbarwa.

Ibi bitera impungenge abaturage kuko na farumasi zifite iyo miti zishobora kuzamura ibiciro bya yo uko zishakiye mu gihe minisiteri y’ubuzima yaba itaratumiza indi miti.

MINISANTE ivuga ko imiti ihari

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe itumanaho mu rwego rw’ubuzima, Nathan Mugume ntibyakunda. Gusa mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru wa Kigali Today yamubwiye ko mu bubiko bw’imiti bwa "CAMERWA" imiti ya Maraliya ihari ndetse itigeze ibura, akarere kagomba kuyisaba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Wowe NIYONKURU ibyo uvuga ntabyo uzi,Maire wacu arasobanura ikibazo neza kandi ndumva utamurusha kukimenya.Kubura kw’imiti umunsi umwe,ibiri se si ishyano riba ryaguye.Request ishobora no gukorwa ntihite iboneka.Nzi neza ko no kuri bimwe mu bitaro bikomeye nka Rwinkwavu hari ubwo batanga imiti ituzuye yo gufasha umurwayi ariko bakamusaba kugaruka gufata isigaye undi munsi yamaze kuboneka.So,bibaho rero kdi si igitangaza.

COMORO yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Wowe NIYONKURU ibyo uvuga ntabyo uzi,Maire wacu arasobanura ikibazo neza kandi ndumva utamurusha kukimenya.Kubura kw’imiti umunsi umwe,ibiri se si ishyano riba ryaguye.Request ishobora no gukorwa ntihite iboneka.Nzi neza ko no kuri bimwe mu bitaro bikomeye nka Rwinkwavu hari ubwo batanga imiti ituzuye yo gufasha umurwayi ariko bakamusaba kugaruka gufata isigaye undi munsi yamaze kuboneka.So,bibaho rero kdi si igitangaza.

COMORO yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ntekerezako kuvuga ko umuntu mukuru ahabwa imiti y’abana ngo ntigire icyo imumarira ari ibinyoma kuko izo formulations za coartem(artmether 20mg/lumefanthrine120mg) zivura igitandukana ni quantite ihabwa umurwayi,so niyo yitwa iyabana ihari yavura ntakibazo

Thx

adriano yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ndagira ngo nyomoze ayo makuru yatanzwe n’abantu b’i Kayonza bavuga ko imiti ya Malaria yabuze. Mpagaze ku maguru yombi, ndahamya ko imiti ya Malaria ihari mu buryo buhagije ndetse bitegeze bibaho mu minsi ishize. USHAKA AMAKURU MARAKINYOMA, AJYE KUREBA MU BUBIKO BY’IKIGO KIBIFITE MU NSHINGANO (Hano ndavuga MEDICAL PROCUREMENT & PRODUCTION DIVISION/RBC).
Ikindi kandi ni uko hari ibihamya (proof) y’uko mu kwezi kwa mbere ndetse n’ukwa 2 - imiti yagemuwe kuri farumasi y’akarere (Kayonza District Pharmacy).
MPEREYE KURI IBI MVUZE HEJURU NDANYOMOZA AMAKURU YATANGAJWE AVUGA KO IMITI YA MALARIYA YABUZE. AYO MAKURU NI RUTWITSI KANDI ASHOBORA KUGIRA INGARUKA ZO KUBUZA ABANTU KUTIVUZA KANDI IMITI IHARI. KERETSE NIBA IYO PHARMACY YAHAWE HARI IZINDI NZIRA YANYUJIJWEMO.

NIYOKURI J yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka