Karongi: Barashima ko ingabo z’igihugu zibegereje ivuriro

Ingabo z’igihugu zifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kubaka ivuriro “Poste de Santé” rya Musasa mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita ndetse bakora n’imihanda izajya ifasha abantu kugera kuri iryo vuriro.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rw’icyumweru cya gisirikare “Army week” cyatangiye mu gihugu hose kuri uyu wa 17 Kamena 2014. Abaturage bashimira ingabo z’u Rwanda ko zabibutse zikabagoboka dore ko ngo iri vuriro barimo kubakirwa rizagabanya urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza.

Umudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Musasa iyi Poste de Santé ya Musasa yubatsemo uri hagati na hagati y’amavuriro atatu ari yo Ibitaro bya Mugonero biri ku birometero icumi uvuye aharimo kubakwa post de santé, Ikigo nderabuzima cya Mubuga n’Ikigonderabuzima cya Bisesero byombi biri ku ntera irenga ibirometero bitandatu.

Dr Anita Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, ashyira ibuye ry'ifatizo aharimo kubakwa Poste de sante ya Musasa.
Dr Anita Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, ashyira ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa Poste de sante ya Musasa.

Abaturage bahatuye ariko bakaba bavuga ko bivurizaga ku Bitaro bya Mugonero kuko ngo ari ho batangira ubwisungane mu kwivuza.

Niyonsaba Collette, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 63 yagize ati “Nk’ubu naramugaye. Ubu mfite ivi ahangaha ryamugaye, nageraga kuri Ngoma (ahubatse Ibitaro bya Mugonero) hari umusozi natereraga nkumva ndimo gusubira inyuma. Ubwo rero ubwo ivuriro rije aha hafi bizangirira akamaro.”

Uyu mukecuru akomeza agira ati “Ndabashimiye cyane ko nyine bangiriye neza bakaba banduhuye ngiye kubona ivuriro hafi.”

Lt Gen. Fred Ibingira wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa gisirikare yibukije abari bitabiriye umuganda n’igikorwa cyo gutangiza Army week ko ibikorwa nk’ibi birimo kubera mu gihugu hose kandi ko n’ubwo byitwa icyumweru cya gisirikare ngo bizakomeza mu gihe cy’amezi abiri.

Lt Gen Fred Ibingira na Major Gen. Mubarak Muganga na bo bubatse kuri iyo Poste de Sante.
Lt Gen Fred Ibingira na Major Gen. Mubarak Muganga na bo bubatse kuri iyo Poste de Sante.

Lt Gen. Ibingira avuga ko muri iki gihe cyose bazaba bakora ibikorwa byo kubaka amavuriro mato “postes de santé”, kubakira abatishoboye n’abacitse ku icumu rya Jenoside. Muri Army week kandi ngo nk’uko bisanzwe, abaganga bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bazazenguruka hirya no hino mu gihugu bavura abaturage.

Lt Gen. Fred Ibingira yavuze kandi ko Poste de Santé ya Musasa yashyizeho ibuye ry’ifatizo afatanyije n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Anita Asiimwe, ngo igomba kuba yuzuye bitarenze uku kwezi. Ni muri urwo rwego yahise asaba ubuyobozi bw’ingabo n’ubuyobozi bwite bwa Leta muri ako gace gukurikirana iyubakwa ry’iyo post de santé.

Yagize ati “Umuyobozi w’ingabo muri utu turere azajya atanga amakuru umunsi ku wundi uko iki gikorwa kirimo kugenda kugira ngo niba hari izindi ngufu bisaba tuzishake ariko iyi nyubako yuzure vuba.”

Nyuma y'umuganda banaganiriye n'abaturage. Uyu ni Lt Gen Fred Ibingira urimo kuganiriza abaturage ku bikorwa bya Army week.
Nyuma y’umuganda banaganiriye n’abaturage. Uyu ni Lt Gen Fred Ibingira urimo kuganiriza abaturage ku bikorwa bya Army week.

Yibukije kandi abaturage ko nibima amatwi abashaka kuvangira ibyo igihugu kimaze kugeraho, nta kabuza kugera ku ntego yo kwigira bizashoboka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Anita Asiimwe, yashimiye ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu ko ku mutima w’ubwitange bagize babohora igihugu bongeraho ibikorwa biteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Igikorwa cyo kwibohora si igikorwa cyari cyoroshye. Abanyarwanda babi b’ibisambo bagize umutima gito bigisha abandi kwica bagenzi babo ariko mwebwe mwaritanze murababohora none murimo gukora n’ibikorwa bibafasha kugira ubuzima bwiza.”

Dr Anita Asiimwe na we yasabye abaturage kwima amatwi ababashuka kuko ngo ubumwe ari bwo musingi wo kubaka u Rwanda. Yagize ati “Nimureke dufatanye dushobore kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda isano dufitanye abe ari yo dushyira imbere!”

Abaturage banakoze umuhanda uzajya uborohereza kugera kuri Poste de Sante ya Musasa.
Abaturage banakoze umuhanda uzajya uborohereza kugera kuri Poste de Sante ya Musasa.

Yakomeje avuga ko nk’uko Abanyarwanda bibohoreye igihugu ari nabo bagomba kwihesha agaciro. Ati “Abatubeshyaga bashaka kudutandukanya ni mureke ibyo tubisige inyuma yacu. Iyo duhuye tugakora igikorwa cyo kwiyubakira ivuriro ni ukwihesha agaciro”.

Icyumweru cya gisirikare “Army week” cyatangijwe ku mugaragaro mu gihugu hose aho mu Ntara y’Uburengerazuba cyatangirijwe mu Karere ka Karongi, Mu Ntara y’Uburasirazuba kigatangirizwa mu Karere ka Nyagatare mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru cyatangirijwe mu Karere ka Gicumbi naho mu Majyepfo kigatangirizwa mu Karere ka Nyamagabe.
Mu Mujyi wa Kigali ho kikaba cyatangirijwe mu karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko mu bikorwa bya Army week hazubakwa amavuriro “postes de santé” agera kuri magana atanu mu gihugu hose kandi hakanakorwa n’ibindi bikorwa nko kubakira abatishoboye, kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse no kuvura abarwayi hirya no hino mu gihugu.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka