Karongi: Abatsindiye gucunga amavuriro aciriritse basinyanye amasezerano n’akarere

Ba rwiyemezamirimo batsindiye gucunga amavuriro aciriritse (Postes de Santé) mu Karere ka Karongi basinyanye amasezerano agenga imikorere n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi, Leta y’u Rwanda yiyemeje ko buri kagari kadafite Ikigo Nderabuzima kagomba kugira ivuriro riciriritse (poste de Santé), kugira ngo abaturage bakomeze kubona ubufasha mu by’ubuvuzi hafi y’aho batuye.

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukabarisa Simbi Dative, ashyikiriza umwe muri ba rwiyemezamirimo igitabo gikubiyemo amasezerano.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabarisa Simbi Dative, ashyikiriza umwe muri ba rwiyemezamirimo igitabo gikubiyemo amasezerano.

Mu Karere ka Karongi amavuriro aciriritse atanu akaba amaze kuzura no kubona ibikoresho by’ibanze.

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2015, ba rwiyemezamirimo batsindiye kuyacunga bakaba bagiranye amaserano n’ubuyobozi bw’akarere, sshyirwa mu maboko yabo kugira ngo abe ari bo bazajya bayabyaza umusaruro bakihembera abakozi ndetse bakanigurira ibindi bikenewe byose.

Ayo masezerano avuga ko akarere kagomba gutanga uruhare rugizwe n’inyubako , ibikoresho by’ibanze ndetse n’imiti y’ibanze ifite agaciro ka miliyoni imwe, uweguriwe ivuriro akishakira abakozi akeneye akanabihembera ndetse akaba yanagura ibindi bikoresho yumva byakenerwa.

Muri ayo masezerano y’umwaka umwe, akarere gasaba rwiyemezamirimo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bagana poste de sante bityo akaba ari we ufata amafaranga azinjira, gusa akarere kakagumya gukurikirana uko atanga serivisi.

Ifoto ya ba rwiyemezamirimo n'ubuyobozi nyuma yo guhabwa amasezerano yo gucunga postes de sante.
Ifoto ya ba rwiyemezamirimo n’ubuyobozi nyuma yo guhabwa amasezerano yo gucunga postes de sante.

Hatangimana Jean Damascene, umwe mu bahawe gucunga aya mavuriro, avuga ko bazakora uko bashoboye bakabasha kubahriza ibiri mu masezerano basinyanye n’Akarere.

Ati "Natsindiye gucunga Poste de Santeé ya Nzaratsi mu Murenge wa Murundi, ubu icyo tugiye gukora na bagenzi banjye ni ugukoresha ingufu zose kugira ngo dutungunye ibyo dusabwa tumaze kwiyemeza tukanabisinyira."

Tuyisenge Marie Beatrice, na we watsindiye gucunga Ivuriro rya Mubuga ngo asanga iki gikorwa kizahindura byinshi ku buzima bw’abatuye Karongi.

Madame Mukabarisa Simbi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abatsindiye aya mavuriro guhita batangira guha serivisi abazikenye kuko babategereje igihe kinini.

Ati "Nubwo ikibazo cy’ingendo abajya kwivuza bakoraga kidakemutse ku buryo bwa burundu, twahereye aho gikomeye cyane kandi tuzakomeza no kugenda twubaka andi mavuriro, tukaba dusaba abasinye amasezerano ko guhera ejo bazaba bafunguye imiryango abaturage bagatangira kubagana."

Uresete aya mavuriro aciriritse atanu yamaze kwegurirwa abazayacunga ari yo Nzaratsi, Kabugita, Manje, Musasa n’irya Mubuga, hari andi na yo akiri kubakwa agomba kuzatangira gukorerwamo mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nishimiye ikigikorwa cyoguha barwiyemeza milimo amaposte Dr Dante,ahubwo nibikorwe mugihuguhose,turebe Nina haricyo barwiyemeza milimo bavugurura, naho ubundi service zitangirwa nubitaro na Santee de Dante nimbi cyane ntahobyazageza abatura Rwanda,

egide yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka