Ibitaro bya Kirehe byahawe ibikoresho bizafasha abagore babyara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) ryashyikirije Ibitaro bya Kirehe ibikoresho bitandukanye bizifashishwa ku bagore babyara n’abandi bafite ibibazo byo mu nda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirere, Dr Ngamije Patient, avuga ko ibyo bikoresho byatanzwe na UNFPA ku wa 22/01/2016 bizagira uruhare rukomeye mu gufasha abagore batwite n’ababyara.

Hatanzwe ibikoresho binyuranye bizafasha abagore kubyara neza.
Hatanzwe ibikoresho binyuranye bizafasha abagore kubyara neza.

Mu buryo bw’umwihariko, ibi bikoresho bigenewe impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama ariko bikazifashishwa no ku bagore bose bagana Ibitaro bya Kirehe.

Dr Ngamije yagize ati “By’umwihariko ni ukugira ngo byunganire umubare w’impunzi zakirwa mu Bitaro bya Kirehe ariko ntabwo bizafasha gusa impunzi. Bizafasha n’abandi barwayi batugana.”

Dr Ngamije avuga ko ibyo bikoresho bizakemura ibibazo byinshi abagore bajyaga bahura na byo mu kubyara na nyuma yo kubyara.

Dr Ngamije agira ati “Ibikoresho byakiriwe bizadufasha kubungabunga ubuzima bw’abagore: ari abatwite, ari abaje kubyara n’abagize ibibazo by’inda. Hari ibigenewe abakuyemo inda ariko ntibirangire neza, hari ibijyanye n’isuku n’ibindi binyuranye.”

Ababyaza bo mu nkambi ya Mahama bishimiye ibikoresho bishya bahawe.
Ababyaza bo mu nkambi ya Mahama bishimiye ibikoresho bishya bahawe.

Nyirahirwa Marie, umubyaza mu nkambi ya Mahama, avuga ko ibikoresho bahawe bari babikeneye cyane kuko ibyo bari basanganywe byari bitangiye gushira.

Daniel Alemu Uhagarariye UNFPA yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare runini yagize mu gufasha impunzi no kuziha ibyangombwa bitandukanye.

Avuga ko UNFPA mu mikoranire myiza na Leta y’u Rwanda yiyemeje kugira uruhare mu gufasha abagore batwite n’ababyara ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuboneza imbyaro.

Mu Bitaro bya Kirehe, hatanzwe ibikoresha by’agaciro k’amadolari ya Amerika 17,910, ibindi by’agaciro k’amadorari 7,496 bitangwa mu nkambi ya Mahama binyujijwe muri ARC (American Refugees Committee) mu rwego rwo gukumira ibibazo abagore batwite n’ababyara bahura na byo.

Ubuyobozi bwa ARC bwashimiye UNFPA ku bw'ibikoresho bageneye inkambi ya Mahama.
Ubuyobozi bwa ARC bwashimiye UNFPA ku bw’ibikoresho bageneye inkambi ya Mahama.

Mu nkambi ya Mahama, hagaragara umubare w’abagore batwite biteguye kubyara basaga 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza kubona ibikoresho ikingenzi ni ukumenya kubirinda.
ntibizibwe .nk’ibyari bisanzwe byaburiwe irengero.

kabarankuru yanditse ku itariki ya: 26-01-2016  →  Musubize

Ni byiza kubona ibikoresho ikingenzi ni ukumenya kubirinda.
ntibizibwe .nk’ibyari bisanzwe byaburiwe irengero.

kabarankuru yanditse ku itariki ya: 26-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka