Gicumbi: Abagera kuri 11% ntibaratanga ubwisungane mu kwivuza

Abatuye Akarere ka Gicumbi bagera kuri 11% ntibaratanga ubwisungane, mu gihe habura amezi atanu gusa umwaka w’ubwisungane mu kwivuza ukarangira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi butangaza ko iki kibazo cyatewe n’ubukene bwagaragaye mu baturage mu mezi atatu ashize asoza 2015, kuko abaturage bari mu bihe by’inzara.

Akarere ka GIcumbi gahangayikishijwe n'abagera kuri 11% bataratanga umusanzu wa mitiweli uyu mwaka.
Akarere ka GIcumbi gahangayikishijwe n’abagera kuri 11% bataratanga umusanzu wa mitiweli uyu mwaka.

Umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre, avuga ko umuhigo w’ubwisungane bahize bagomba kuwesa ku kigero cyi 100%, aho bagomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage bagashaka uburyo batanga ubwisungane.

Asanga bizagerwaho kuko ubu abaturage babonye ubushobozi aho bose bejeje imyaka, asanga nta mbogamizi zagombye kubaho kubataratanga ubwisungane mu kivuza.

Agira ati “Nsanga nta mpamvu ni imwe abaturage dusigaranye bataratanga ubwisungane mu kwivuza bakwitwaza kuko ubu ibihe by’inzara n’ubukene babisohotsemo.”

Nduwayo Irankijije umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, avuga ko agiye gukora ubukanguramba kubataranga ubwisungane abashishikariza ibyiza birimo ko umuturage watanze ubwisungane mu kwivuza ko atarembera mu rugo ndetse ntacibwe n’amafaranga menshi igihe agiye kwa muganga

Avuga ko ubu bukangurambaga buzajyana no kubakangurira gutanga ay’umwaka wa 2016 na 2017, kuko nawo bagomba kuwutangira ubwisungane kugira ngo bizabafasha kujya bishyura 10% gusa mu gihe bagiye kwivuza.

Nduwayo avuga ko inzitizi bakunze guhura nazo abaturage banga gutanga ubwisungane ari abagifite imyumvire micye yo kwanga kuyitanga, kubera ubushake buke bitwaje ko badakunze kurwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka