Barasaba ubuyobozi kubahindurira mituweli bahawe zituma bativuza

Abaturage bo mu kagali ka Nyabugogo muri Nyarugenge bahawe mituweli zitanditseho akarere kabo, baravuga ko batemererwa kuvurwa, bagasaba guhabwa inzima.

Aba baturage babarizwa mu murenge wa Kigali, bavuga ko bababazwa no kuba bariyishyuriye mituweli ku gihe ariko ntibemererwe kuzivurizaho ahubwo ngo bakabwirwa ko ari inforodano.

Iyi karita ya mituweli ibusanyije imyandikire yerekene aho yatangiwe.
Iyi karita ya mituweli ibusanyije imyandikire yerekene aho yatangiwe.

Mukayiranga Jacqueline umwe muri bo, wahuye n’ikibazo agiye kwivuza avuga ko yarwaye bikomeye ariko ageze kwa muganga banga kumuvura kubera ko amagambo yanditse inyuma agaragaraza aho ikarita yafatiwe atandukanye n’ayanditse imbere.

Agira ati “Mperutse kurwara ntwagwa kwa muganga n’imbangukiragutaba ngeze ku bitaro byo ku Muhima banga kumvura kubera ko mituweli yanjye yari yanditseho Intara y’Uburasirazuba akarere ka Bugesera kandi iriho kashe yerekana ko yatangiwe mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.”

Mukayiranga akomeza avuga ko abaganga bahise bamukuramo serumu yari yaterewe mu mbangukiragutabara, kuko amafaranga bamucaga arenga ibihumbi icyenda atari ayafite bityo asubizwayo atavuwe.

Barasaba ko mituweli zabo zakosorwa.
Barasaba ko mituweli zabo zakosorwa.

Uyu mubyeyi wundi wakurikiranye ikibazo cya mugenzi we agira ati “Icyifuzo ni uko ikarita za mituweri twafatiye ku kigo nderabuzima cya Mwendo cyo mu murenge wa Kigali twazisubizayo bakaduha izindi kuko turimo kurengana.”

Umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu kali ka Nyabugogo, Uwamahoro Marie, avuga ko ikibazo bakigejeje mu nzego zibakuriye ariko ko nta gisubizo barabona none ngo babuze icyo bafata n’icyo bareka.

Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, avuga ko iki kibazo kizwi kugeza ku rwego rw’akarere, ariko ko hari hashyizweho inzira yo kugikemura ku buryo yumvaga cyararangiye.

Ati “Izi karita za mituweli zanditseho Intara y’Uburasirazuba zatanzwe na RSSB kuko ari zo zari zisigaye mu bubiko, gusa igifite agaciro ni kashe y’aho zatangiwe cyane ko n’akarere ka Nyarugenge kohereje inyandiko mu bigo byose by’ubuzima bizitangaho ibisobanuro.”

Rutubuka avuga ko abaganga batakira abarwayi kubera iyi mpamvu bashobora kuba nta makuru bafite kuko izi karita nta kibazo na kimwe zifite.

Yongeraho ko bagiye gukomeza kubikurikirana, abadafite amakuru babimenyeshwe bityo abaturage babone uburenganzira bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki kibazo cy’amakarita ya mutuel cyabaye no mu karere ka Gisagara ku kigo nderabuzima cya gisagara ubwo baduhaga ama karita yanditseho akarere ka Rutsiro gusa abakora muri mutuel batubwiye ko nta kibazo icya ngombwa ari caché y’akarere ka Gisagara ariko birumvikana ko hari abafashe ayo ma karita bari ahandi,rero ababishinzwe by’umwihariko bimenyeshwe buri munyabuzima ,mazebashyire n’ingufu mu kubimenyesha abaganga batabimenye bitazatuma bamwe mu baturarwanda babuzwa uburenganzira bwabo.Mugire amahoro.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka