2015: Mitiweli n’isuku ku isonga mu byaganiriweho

Ikibazo cy’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) n’isuku nke ni bimwe mu byakomeje kwigaragaza biganiro byatangiwe hirya no hino mu gihugu.

Mu itangira ry’umwaka w’ubwisungane mu Kwivuza MUSA, muri Nyakanga 2015 Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kudahutaza abaturage mu kubishyuza nk’uko byakunze kugaragara.

Abaganga b'ibitaro bya Kanombe bavura abasigiwe ibibazo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni kimwe mu bikorwa byaranze 2015.
Abaganga b’ibitaro bya Kanombe bavura abasigiwe ibibazo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni kimwe mu bikorwa byaranze 2015.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye abayobozi batandukanye kudahutaza abaturage mu gihe bari gushaka ko ubwitabire muri mituweli bwagera ku 100%.

Zimwe mu ngamba zashyizweho ni ukubanza kumenya ingo zitaratanga ubwisungane mu kwivuza, hagakurikiraho ubukangurambaga bw’inzu ku yindi, nk’uko umuyobozi w’aka karere Nambaje Aphrodisi, yabitangarije mu nama yagiranye n’ayobozi batandukanye muri aka karere kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2015.

Yagize ati “Kumenya ingo zitaratanga mituweri dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima, tugakora ubukangurambaga umunsi ku munsi, dugafatanya n’abanyamadini mu bukangurambaga nizeye ko ntawuzasigara, kugera no kubakozi bo mu ngo.”

Mu muganda wabereye mu Karere ka Rurindo mu kwezi kwa Nzeri 2015, hari no mu kwezi kwahariwe Mitiweri, Intumwa y’ibitaro bya Rutongo yasobanuye ko abaturage basabwa kubyubahiriza bakamenyesha n’abataje kuko ari bo bifitiye akamaro kandi ko nyuma y’uko ukwezi kwa Mitiweli kurangira, bazahita ahubwo batangira kwishyura Mituweli y’umwaka utaha kugira ngo bijye biborohera kwivuza.

Minisitiri Binagwaho yatsindiye igihembo gihanitse mu by’ubuzima

Minisitiri Binagwaho yagiye i Washington kwakira igihembo yatsindiye mu buzima.
Minisitiri Binagwaho yagiye i Washington kwakira igihembo yatsindiye mu buzima.

Ku wa 21-10-2015 Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yatsindiye igihembo cya Roux Prize, gihabwa abayobozi bagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu buvuzi.

Iki gihembo kibarwa nk’igikomeye ku rwego rw’isi, Dr. Binagwaho abaye uwa kabiri ucyegukanye kuva cyatangira gutangwa mu 2013 gitanzwe na n’ikigo cya Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME) cyo muri Kaminuza ya Washington.

Minisitiri Binagwaho ufite ubunanararibonye mu buvuzi bw’abana, yatangaje ko u Rwanda rugeze kure akurikije uko yarusanze nyuma y’i 1994, aho yari avuye aho yakoraga mu Bufaransa agasanga igihugu cyarasenyutse nta bikorwaremezo na benshi mu baganga barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abandi barahunze igihugu.

Yagize ati “Nta cyizere cyari gihari mu buvuzi bw’icyo gihe, nta miti nta n’ibikoresho byo kwifashisha mu buvuzi. Ndibuka ntahukana imiti ipima ibiro mu gikapu cyanjye kugira ngo njye mbasha kuyifashisha.”

Akazi Dr. Binagwaho yakoze muri ghunda ya Guverinoma y’u Rwanda ko kongera gusana igihugu kugira ngo abaturage bakennye cyane bagerweho n’ubuvuzi biri mu byamuhesheje iki gihembo gifite agaciro kagera kuri miliyoni 73Frw.

Hakozwe ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage.
Hakozwe ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage.

Mu mirimo itandukanye yagiye akora harimo kuba yarabaye umuganga, ayobora komisiyo yo kurwanya Sida, aza kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE kugeza mu 2011 aho yagirwaga Minisitiri w’Ubuzima.

Hari n’abakomeje kudakozwa no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Mu kwezi kwa nzeri 2015, bamwe mu batuye mu Karere ka Kayonza bavuze ko amananiza bashyirwaho muri Mituweri ari kimwe mu bituma ubwitabire butiyongera.

Kimwe mu byo banenga ni ukuba umunyamuryango wa mituweli iyo agize ibyago akarwarira mu gace atatangiyemo imisanzu hari igihe atavurwa.

Kalisa Canisius, umwe muri abo baturage, agira ati "Nk’ubu waraguze mituweri hano ntushobora kujya mu yindi ntara nurwara ngo bakuvure mu buryo bworoshye. Mituweri yatworohereza nk’uko ujya ahantu hose ukabikuza amafaranga yawe kuri banki, na yo ikatuvuza aho tugeze hose."

Abasirikare bakoze ibikorwa byo kuvura bamwe mu bafite uburwayi basigiwe na Jenoside hifashishijwe n'imodoka zabugenewe.
Abasirikare bakoze ibikorwa byo kuvura bamwe mu bafite uburwayi basigiwe na Jenoside hifashishijwe n’imodoka zabugenewe.

Ikindi kibazo abo baturage bagaragaza ni ukuba abanyamuryango ba mituweri akenshi ngo bajya kwivuza bakabura imiti bikaba ngombwa ko bajya kuyigurira muri farumasi, hakaniyongeraho ikibazo cy’abakozi bake gituma umuntu wagiye gushaka serivisi ategereza hafi umunsi wose.

Akarere ka Kayonza kageze ku kigeraranyo cya 64% mu gutanga imisanzu ya Mituweri y’umwaka wa 2015-2016.

Ubuyobozi buvuga ko hari ibyavuguruwe muri MUSA

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko hari byinshi byavuguruwe muri Mituweri nyuma y’aho ishyiriwe mu kigo cy’ubwiteganyirize cya RSSB nk’uko Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekez, i yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Gahini tariki 26 Nzeri 2015 nyuma y’umuganda usoza ukwezi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko abayobozi mu nzego zose bakwiye gukora ubukangurambaga kugira ngo abafite ubushobozi bwo kwishyura imisanzu ya mituweri bose bazayishyure.

Habaye ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugug yo gukangurira abagore kwita ku ndyo y'abana babo.
Habaye ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugug yo gukangurira abagore kwita ku ndyo y’abana babo.

Ati "Mu gihugu hose tugeze ku kigereranyo cya 62% urugendo ruracyari rurerure kugira ngo tugere ku kigereranyo cya 100% twiyemeje kugeraho. Abayobozi mu nzego zose bakwiye gukora ubukangurambaga kugira ngo abafite ubushobozi bwo kwishyura Mituweri bose bayishyure.”

MUSA ibereyemo ibitaro amafaranga atari make

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), MUSA ibereyemi ibitaro bya CHUB akayabo ka miliyari hafi n’igice frw, uyu mwenda ni uw’ibirarane byo mu mwaka wa 2012 ndetse n’ibirarane byo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2014-2015).

Dr. Sendegeya ati “N’ubwo nta kwezi kurarenga tudahembye abakozi, biragorana kuko nta mafaranga ahagije, ariko nibura imishahara yo turayitanga.”

Indi ngaruka y’uyu mwenda utari mutoya, ni uko Farumasi ya CHUB itakigira imiti ihagije, ku buryo abahivuza akenshi bajya gushakira imiti mu mafarumasi yo hanze. Birumvikana ko abivuriza kuri Mituweli, b’abakene bo hari igihe bibagora kuyibona.

Umukobwa urwarije umwana wa mukuru we muri CHUB wanze kuvuga izina rye ati “Imiti barayikwandikira, ukagenda ukayigura muri Farumasi nta kundi. Iyo uyafite urayigura, wayabura ukayireka.”

CHUB yakira abarwayi bivuriza kuri Mituweli bagera kuri 95%. Abagera kuri 5% basigaye ni abifashisha ubundi bwishingizi buboneka mu Rwanda, urugero nka RAMA, kandi bo kugeza ubu bishyura neza.

Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga naho MUSA ibibereyemo akabakjaba miliyoni 500frw, nabo bakaba bakunze kugira ikibazo cy’imiti ihabwa abarwayi ku buryo usanga benshi bajya kwigurira imiti hanze.

Leta yiyemeje kwishyura ibirarane kugira ngo MUSA yinjizwe muri RSSB

Leta yiyemeje kwishakamo Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuziba icyuho kiri mu bwishingizi bw’ubuvuzi (mituweri), cyahungabanyije serivisi z’ubuvuzi.

Ministeri y’ubuzima yabitangaje mu guhererekanya ububasha bw’imicungire ya Mituweri hagati yayo n’urwego rw’ubwiteganyirize (RSSB), tariki 9 Ukwakira 2015.

Leta ngo yarahombye bituma abanyamuryango ba Mituweli badahabwa imiti imwe n’imwe ihenze kuri za farumasi z’ibigo bya Leta, aho bajya kuyishakira, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima, Dr Solange Hakiba yabisobanuye.

Iyi ikaba ari yo mpamvu ikomeye ngo yatumye inshingano zo gucunga amafaranga n’imikorere bya Mituweri bihabwa RSSB, igenzurwa na Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), nk’uko Dr Hakiba yabisobanuye.

Ati “Mu rwego rwo kwanga gusigira RSSB imyenda, Leta izishakamo Miliyari 13 Rwf yo kuziba icyuho cy’amafaranga ya Mituweli yahombejwe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Vincent Munyeshyaka witabiriye ihererekanya bubasha, ngo yizeye ko hazabaho imicungire myiza ya Mituweri.

Ati "Ni byiza ko imicungire y’amafaranga ya Mituweri yakorwa n’urwego rubifitiye ububasha rwa RSSB; kandi twizeye ko abaturage bazakomeza kwitabira gutanga amafaranga ya Mituwele; ubu bakaba bageze kuri 67%.”

Ibikorwa bya Gisirikare byo kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside byarakomeje

Theophile Ruberangeyo, umuyobozi w’ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG) avuga ko kuva ibikorwa bya gisirikare byahariwe kuvura abarokotse Jenoside byatangira mu mwaka w’2012 bimaze kugera ku baturage 35002 mu turere 26 bamaze gukoreramo, akavuga ko gukorana n’ingabo z’u Rwanda mu kubavura byoroshye kurusha kubavuza mu bitaro bisanzwe.

Kuva tariki ya 31 Werurwe kugera kuya 3 Mata 2015, inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zo mu bitaro bikuru bya gisirikare by’u Rwanda (RMH) bari kuvura abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Rubavu, igikorwa kibera ku bitaro bya Rubavu no ku kigo nderabuzima cya Mudende, ku bufatanye na FARG, Minisiteri y’ingabo ndetse n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaje ko bafite imbogamizi zo kubona imiti kubera kujya kuyigura i Kigali. Ruberangeyo avuga ko basabye rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutanga imiti gufungura amashami mu ntara bitarenze tariki ya 15 Mata 2015.

Bamwe mu bahabwa ubuvuzi bavuga ko kuba bavurwa n’ingabo zabarokoye mu gihe cya Jenoside bibashimisha, kuko ingabo za kera nta mishyikirano zagiranaga n’abaturage.

Mu Karere ka Kamonyi ahatangiwe ubu buvuzi mu kwezi k’ukuboza 2015, mu gihe cy’icyumweru abaganga bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bavuye abacitse ku icumu bafite ibibazo by’ubuzima basigiwe na Jenoside bikaba bitarabashije kuvurwa neza kugeza uyu munsi.

Tariki 15 Ukuboza 2015, mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa cy’ubuvuzi ku Bitaro bya Remera Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, Brigadier General,Dr Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, yagize ati “Iki gikorwa cy’ingabo zanyu kigamije kubagezaho ubuvuzi bwihariye. Zifuza ko mugira ubuzima buzira umuze kugira ngo mubashe kongera kwiteza imbere muharanira kwigira.”

Abacitse kw’icumu rya Jenoside bashima ingabo z’igihugu zabarokoye, zikaba zikomeje no kubaha ubuzima.

Umusaza witwa Katabarwa Augustin wo mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko Jenoside yamuteye uburwayi bw’umugongo n’umutwe bidakira. Ati “Kwitanga kw’Ingabo z’igihugu zikaza kutuvura ni umugisha.”

Isuku yabangamiwe no kubura amazi meza n’umwanda mu ngo z’abaturage
Hirya no hino mu turere ahanini tw’intara y’I Burasirazuba, ikibazo cy’amazi meza cyakomeje kwigaragaza aho abaturage bavoma ibiziba kandi bashaka amazi yo kunywa.

Abaturage bavuga ko nta kundi babigenza usibye kunywa ibyo biziba n’amazi y’imigezi itemba kugeza igihe bazabonera amazi meza.

Ingero zitangwa ni Abaturage bo mu Midugudu ya Nyabitekeri na Kabirizi, mu Kagari ka Nyabitekeri, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare aho mu kwezi kwa Gashyantare 2015 bari bakigaragaza ikibazo cy’amazi, bagasaba ko bahabwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi bavoma mu mugezi w’umuyanja wiroha mu mugezi w’umuvumba.

Abaturage bavuga ko amazi y’umuyanja aturuka mu misozi ya Gishuro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Amazi yawo agakoreshwa n’abaturage bawegereye ndetse akuhirwa n’amatungo, ku buryo bafite impungenge zo kwandura indwara ziterwa n’umwanda.

Nyirahabimana Epiphanie utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Nyabitekeri avuga ko amazi y’uyu mugezi bayakoresha kubera amaburakindi kuko babizi ko ari mabi cyane, akifuza ko bahabwa amazi meza dore ko ngo gukoresha amabi bibatera indwara.

Ati “Hari ubwo usanga abana banduje impande z’aya mazi, buri wese akarabiramo, imbwa zapfuye nimwo zijugunywa. Ariko hari ubwo uhingura wagera aha (ku muyanja) ukayanywa.”

Ikibazo cy’amazi kigaragaza mu Ntara y’I Burasirazuba gituma n’ahari amavomo amazi aba ahenze n’ubwo nayo aba atabonekera igihe.

Guhenda kw’amazi ngo biratuma n’ubundi abadafite igiceri cyo kwishyura ku ijerikani imwe bakomeza kuvoma ibirohwa urugero ni bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe bahisemo kuvoma amazi y’Akagera kuko badashobora kubona amafaranga 20 agurwa ijerekani y’amazi ya robine.

Abo Kigali Today yasanze ku mugezi w’Akagera bavoma hari tariki ya 05 Mata 2015 bavuga ko ayo mazi ari yo bakoresha mu mirimo yose yo mu rugo.

Niyigena Emile agira ati “Aya mazi y’Akagera niyo dukoresha byose. Ubu turayanywa, tukayoga tukanayatekesha, nta kundi twabigenza ntitwakwicwa n’inzara n’inyota kandi Akagera gahari. Tuyavoma kuko tuba twabuze uko tugira none se kuri robine ko ari amafaranga 20 ku ijerekani utayabonye avoma Akagera nta kundi.”

Ikibazo cy’amavunja cyagaragaye kuva umwaka ushize kugeza 2015

Ikibazo cy’amavunja nacyo kigaragaje mu Turere dutandukanye turimo na Kirehe mu Burasirazuba aho byagaragaye ko giterwa n’isuku nke, aho mu kwezi kwa Gashyantare mu Murenge wa Kirehe hagaragaye abaturage bayarwaye cyangwa bayarwaje.

Mu igenzura ryakorewe mu ngo zo mu Murenge wa Kirehe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Nsengiyumva Appolinaire, atangaza ko yatunguwe n’iki kibazo kandi abaturage bo muri aka gace bari basazwe bafatwa nk’abasobanutse, nk’uko yabivugiye mu muhango wo gusinyana imihigo n’abayobozi b’utugari dutanu tugize uyu umurenge.

Yagize ati “Natunguwe, najyaga hariya nkavuga ngo umurenge wa Kirehe nta mvunja wabonamo kubera numvaga ko ari bantu basobanutse b’abanyamujyi, bayobozi muri hano twakoranye inama zitandukanye, twageze kuri buri rugo mwibuke ingo twabonye zirwaye imvunja.”

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko umuturage igihugu gikeneye ari ufite umutekano n’imibereho myiza. Ngo ubuyobozi bufite inshingano zo gukurikirana imibereho y’abaturage umunsi k’uwundi.

Ati “Kuba uturanye n’umuntu ufite uko abayeho kutari kwiza birandeba nawe birakureba, byakarusho twe abayobozi biratureba kurushaho kuko imibereho ye mibi itugiraho ingaruka, yagira imibereho myiza bikatugiraho ingaruka nziza ni inshingano zacu zo gukurikirana imibereho y’abaturage bacu.”

Urubyiruko rwashishikarijwe kwirinda SIDA

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yakoze ubukangurambaga mu murenge wa Rushaki wo mu karere ka Gicumbi bwo kwirinda icyorezo cya sida.

Ubu bukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa gatanu tariki 17/4/2015, bwari mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda icyorezo cya sida hamwe n’abagore babyarira mu bwandu kubigisha uburyo bwo kutanduza umwana atwite anamubyara.

Umukozi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC Sebineza Rwakana Joseph yarari hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Rushaki abakangurira kwirinda icyorezo cya Sida no kubigisha gukoresha agakingirizo.

Imyemerere ibangamiye ikoreshwa ry’ agakingirizo

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 ni umwe mu bakirisitu batemera agakingirizo. Agira ati “Agakingirizo impamvu ntakemera kari mu bikurura ibyaha cyane, none se abatwara inda n’abandura Sida baba batakoresheje ako gakingirizo?”

Akomeza avuga ko abonye n’umuntu ufite agakingirizo yamwaganira kure kuko bigaragaza ko ari umusambanyi mu gihe ari we ari umukirisitu. Akangurira bagenzi be gukomera ku busugi n’ubumanzi aho kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.

Icyakora, mugenzi we na we udakozwa ibyo gukoresha agakingirizo ashimangira gafite umumaro wo kurinda uwagakoresheje agakoko ka Sida n’inda zitifuzwa bakunda kwita indaro.

Ati “Cyakora da ntabwo watwara inda itateganyijwe, ntwabwo wakwandura virusi itera sida. Ubundi nta n’ubwo byemewe ntibagombye gukora imibonano mpuzabitsina utaragera mu rwawe. Ibintu byo kwiyiba ntabwo aba ari byiza. Icyakora umuntu utabashije kwihagararaho yabasha kugakoresha.”

Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima muri 2012 igaragaza ko ubwandu bwa Sida buri ku kigero cya 3% na ho 1% bakaba ari urubyiruko rw’igitsina gabo ruri hagati y’imyaka 15 na 24 mu gihe igitsina gore ari 1.3% na bo bari muri icyo cyiciro y’imyaka.

Gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku mwana ngo yeze imbuto

Hirya no hino mu gihugu, gahunda yo konsa umwana kugeza afite iminsi 1000 kuva agisamwa yaritabiriwe kandi hamwe na hamwe igera ku ntego mu gihe n’ahandi bikomeje kandi imiryango ikagaragaza ko imyumvire igenda ihinduka.

Mu Karere ka Gakenke aturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke baravuga ko gusobanukirwa n’akamaro k’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana kuva nyina agisama kugera agejeje imyaka ibiri byabagiriye akamaro.

Françoise Nyirahabimana wo mu Kagari ka Huro mu Murenge wa Muhondo, avuga ko mbere bataramenya ko umwana ategurwa nyina akimara gusama byagiraga ingaruka ku bana babo, kuko uretse kuba harimo abarwaraga indwara ziterwa n’imirire mibi nka bwaki, abenshi bari baragwingiriye bitandukanye naho bamaze kumenya gutega abana babo.

Ati “Iyo urebye nko mu gace k’inahangaha nk’indwara ya bwaki ntabwo ikibaho kuko no muri ibi dukurikirana abana kubapima ibiro, usanga nta mwana kenshi ukijya mw’ibara ry’umuhondo ahubwo usanga abana bose bari mw’ibara ry’icyatsi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruli, Dr. Avite Mutaganzwa avuga ko gahunda y’iminsi 1000 yabafashije cyane guhindura imyumvire y’abaturage kuko mbere bari bafite abana barenga 30 bafite ikibazo cy’imirire mibi mu murenge wose, ariko bakaba baragabanutse kugera ku bana 5 kandi nabo baturuka mu miryango ikirangwa n’ubwumvikane buke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka